Inama y’Abaminisitiri yahaye umugisha amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC
Yanditswe: Thursday 17, Jul 2025
Inama yateranye kuri uyu wa 16 Nyakanga 2025 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, yemeje umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Washington D.C ku wa 27 Kamena 2025, bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuhuza.
Aya masezerano ni intambwe ikomeye mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano u Rwanda rutahwemye kugaragaza, kugarura amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, no guteza imbere ubufatanye mu iterambere ry’Akarere.
Inama y’Abaminisitiri yatangaje ko "U Rwanda rwongeye gushimangira ko rwiyemeje gushyira mu bikorwa aya Masezerano, kandi rutegereje ibizava mu biganiro bya Doha biyobowe na Leta ya Qatar, ku bufatanye bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU)."
Abashyizwe mu myanya
Inama y’Abaminisitiri yagize Amb. Vincent Karega, Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi y’Abaturage ya Algerie. Amb. Karega yari asanzwe ari Ambasaderi udasanzwe w’u Rwanda mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Innocent Muhizi, yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika ya Singapore, asimbuye Amb. Jean de Dieu Uwihanganye. Muhizi yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa RISA.
Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya n’iyi Nama y’Abaminisitiri harimo Alphonsine Mirembe, Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe w’Abadepite, asimbuye Amb. Jeanine Kambanda, wagizwe Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.
Muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe Abari Abasirikare Valerie Nyirahabineza, yakomeje kuba Perezida wa Komisiyo, Maj Gen. (Rtd) Jacques Nziza, agirwa Visi Perezida wa Komisiyo, naho Dancille Nyirarugero, Jacqueline Muhongayire, na Jean Marie Vianney Gatabazi wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, bagizwe abagize Inama y’Abakomiseri.
Dr. Muhammed Semakula, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, naho Sophie Nzabananimana, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange muri iyo Minisiteri.
Muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Gisèle Umuhumuza, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho, Canoth Manishimwe, agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange.
Muri Ministeri y’Ibidukikije, Fidèle Bingwa, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho. Muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho. Basomingera yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB).
Muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Aristarque Ngoga, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho. mu Bushinjacyaha Bukuru, Prudence Biraboneye, yagizwe Umunyamabanga Mukuru.
Mu Kigo Gishinzwe Amazi, Dr. Asaph Kabaasha, yagizwe Umuyobozi Mukuru. Mu kigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali, Hortense Mudenge, yagizwe Umuyobozi Mukuru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *