Indangamuntu zarengeje igihe zabereye imbogamizi Abanya-Uganda bashaka kujya mu Rwanda
Yanditswe: Thursday 18, Sep 2025
Bamwe mu banya-Uganda bakunda gukorera ingendo mu Rwanda bakoresheje umupaka wa Cyanika, bahangayikishijwe n’uko basabwa amafaranga menshi kugira ngo bahabwe icyangombwa kibafasha kwambuka, nyuma y’uko benshi mu bafite indangamuntu muri icyo gihugu zatakaje igihe muri Gicurasi 2025.
Kugeza ubu ushaka icyangombwa cyo kumufasha kwambuka acibwa amashilingi 10.000, hakiyongeraho n’andi 5.000 Shs y’ifoto ngufi ishyirwaho, ibiciro benshi bagaragaza ko bihanitse bikaba bibaera imbogamizi yo kujya gusura imiryango yabo n’inshuti mu Rwanda.
Nyuma y’uko indangamuntu nyinshi zirengeje igihe, Ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu muri Uganda (NIRA) cyatangaje ko giteganya gutangira ibikorwa byo kuvugurura indangamuntu kikazamara amezi 10. Bivuze ko kuri ubu hari Abanya-Uganda benshi bafite indagamuntu zarengeje igihe.
Abayobozi b’inzego z’ibanze muri Kabale na Kisoro basabye Leta kugira icyo ikora ikavugana n’inzego zo mu Rwanda ku buryo n’indangamuntu zarengeje igihe zakwemerwa mu gihe ibikorwa byo kuzongerera igihe bigikomeje, kuko hari impungenge ko hari abaturage batangiye gukoresha inzira zitemewe.
Franko Karinako uyobora ishyirahamwe ry’abacuruzi bakoresha umupaka wa Katuna, Katuna Traders Association, yavuze ko icyo giciro hari abanyagihugu benshi cyabujije kwambuka.
Ati "Leta ni yo igomba kwishyura igiciro cy’ibyo byangombwa byo kwambukiraho...Ni ikosa rya leta kuba indangamuntu zitaravuguruwe ku gihe. Hashingiwe ku mubano mwiza ibihugu byombi bifitanye, ubuyobozi bwacu bwavugana n’u Rwanda rugashyiraho igihe gito cyo kuba hakoreshwa indangamuntu zarengeje igihe".
Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda, rwagaragaje ko icyo giciro cy’icyo cyangombwa kidahanitse kuko ari cyo ngenderwaho n’ubusanzwe, bizeza ko hari abashyizweho kugira ngo bafashe abagira ikibazo cyose.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *