skol
fortebet

Indege 50 zarashe Tehran - ibigezweho mu ntambara ya Israel na Iran yinjiye ku munsi wa gatandatu

Yanditswe: Wednesday 18, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ni umunsi wa gatandatu Iran na Israel byatsanyaho umuriro, aho ibikorwaremezo biri guhinduka umuyonga i Tehran, uretse ko ab’i Tel Aviv nabo baheruka agatotsi kera.

Sponsored Ad

Israel yarashe ahantu 20 hakorerwa intwaro za missile n’ahatunganyirizwa iby’ibanze mu gukora intwaro za nucleaire, ikoresha indege 50 z’intambara.

Ibitero bikomeye impande zombi zibikora mu masaha y’ijoro nubwo no ku manywa banyuzamo bakohereza ibisasu.

Itangazo Ingabo za Israel zasohoye mu rukerera rwo ku wa 18 Kamena 2025 rigaragaza ko “indege zirenga 50 z’intambara ziyobowe n’amakuru yavuye mu rwego rw’ubutasi, zarashe ku bikorwa bitandukanye by’igisirikare i Tehran mu masaha yashize.”

Israel kandi yatangaje ko yarashe ahari imashini zifashishwa mu kuvangura ibinyabutabire birimo na Uranium no gutunganya iby’ibanze bikoreshwa mu gukora intwaro kirimbuzi, n’ibisasu bya missile byose bigamije gukereza iki gihugu mu mugambi wacyo wo gutunga izi ntwaro.

Iti “Ubutegetsi bwa Iran buri gutunganya Uranium bugamije gukora ibisasu bya nucleaire.”

Israel mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yavuze ko yahanuye drones 10 zoherejwe na Iran.

Ni nyuma y’uko hari humvikanye impuruza ziteguza ko hari ibitero bya Iran bigiye kwibasira igihugu.

Iran yarashe i Tel Aviv

Ingabo za Israel zatangaje ko Iran yarashe ibisasu bya missile inshuro ebyiri mu masaha abiri ya mbere yo ku wa 18 Kamena. Reuters yantangaje ko uguturika gukomeye kumvikanye cyane i Tel Aviv.

Israel kandi yasabye abatuye mu bice mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Tehran guhunga kuko igisirikare kirwanira mu kirere giteganya kuhagaba ibitero bikomeye ku bikorwa by’ingabo za Iran bihari.

Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa Amerika yatangaje ko Iran ari cyo gihugu gifite ibisasu bya missile byinshi mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse na Iran yihamirije ko ibisasu ifite byayifasha guhangana na Israel, Amerika n’ibindi bihugu byashaka kuyitambika.

Ibisasu byarashwe i Tel Aviv ku wa Gatatu byari byinshi

Iran yashimangiye ko ari bwo urugamba rutangiye

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko batazagirira impuhwe ubutegetsi bwa Israel.

Ati “Mu izina rya Haidar, urugamba ruratangiye.”

Haidar ni izina rikoreshwa mu mwanya wa Ali, uwo Abayisilamu b’aba Shia bafata nk’uwabaye Imam wa mbere wasimbuye intumwa y’Imana Momamed.

Iran yarashe missiles 400 muri Israel

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu byatangaje ko Iran imaze kurasa ibisasu bya missile birenga 400 muri Israel, byaguye mu bice birenga 40 ku butaka bw’iki gihugu kuva ku wa 13 Kamena

Ibi bitero byahitanye abantu 24 ku ruhande rwa Israel, abarenga 800 barakomereka, mu gihe abantu 3800 bimuwe mu bice bari barimo.

Ni mu gihe ku ruhande rwa Iran hapfuye abantu 224 kuva intambara itangiye.

Ubushobozi bw’intwaro bwa Israel bwacitse intege?

Ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangaje ko ubushobozi bwa Israel bwo guhagarika ibisasu biraswa na Iran bugenda bugabanyuka.

Hari bamwe mu bayobozi ba Amerika batatangajwe amazina bavuze ko iki kibazo bari bakizi kuva mu mezi yashize, ariko bari mu rugamba rwo kongera ubwirindi bwa Israel haba ku butaka, mu kirere no mu mazi.

Gusa ngo igisirikare cya Israel nticyagize icyo kivuga kuri iyi ngingo y’intwaro zigenda zigira intege nke.

Iran yo ivuga ko ibisasu byayo biremereye byananiye Israel ku buryo irasa ahantu henshi uko ibyifuza.

Amerika yohereje ubwato n’indege z’intambara mu Karere

Amerika isanzwe ifite ibirindiro by’ingabo mu Burasirazuba bwo hagati, harimo amato n’indege z’intambara.

CNN yanditse ko Igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi, US Navy, biteganyijwe ko kijyana amato abiri manini atwaye indege z’intambara mu gace Israel iherereyemo.

Amakuru ahamya ko USS Nimitz Group yahagurutse mu Majyepfo y’u Burasirazuba bwa Aziya ku wa 16 Kamena, yerekeza mu Burasirazuba bwo Hagati kubera intambara ya Israel na Iran yakajije umurego.

Ubu bwato bwa mbere bunini ku Isi butwara toni ibihumbi 100. Bushobora gutwara indede 60 z’intambara, ubwato bundi bwakwifashisha mu ntambara n’ubundi bugendera munsi y’amazi (submarines). Ubu bwato bukoresha ingufu za nucleaire.

Kimwe na USS Carl Vinson iri mu Burasirazuba bwo hagati, na bwo bushobora no kwifashishwa mu kurinda umutekano wo mu kirere, hahanurwa ibisasu biraswa n’umwanzi.

Amerika yohereje USS Nimitz itwara indege z’intambara n’intwaro nyinshi mu Burasirazuba bwo Hagati

Impanga eshatu zavukiye mu bwihisho

Ibitaro bya Rambam muri Israel, bimwe muri byinshi byimuriye ibikorwa byabyo mu bice byo munsi y’ubutaka kubera ibitero bikaze bya Iran. Umubyeyi yabyariye impanga eshatu muri icyo gice bagiye kwihishamo.

Abanya-Israel mu bihe by’ibitero baba bari mu bwihisho

Trump yavuze ko igihe cyo kwica Khamenei atari iki

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko intambara ihanganishije Israel na Iran igomba guhagarara, Iran ikamanika amaboko nta mananiza ishyizeho, kuko nta gahunda ihari yo kwica umuyobozi wayo w’ikirenga.

Ati “Tuzi aho ingirwa Muyobozi w’Ikirenga yihishe, ntabwo tugiye kuhamukura (kumwica), ntabwo ari ubu rwose.”

UAE yasoneye ihazabu abanya-Iran barengeje iminsi bayibamo

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zatangaje ko abanya-Iran bari muri iki gihugu barengeje igihe igihe cyo kuhaba basonewe ihazabu bari gucibwa kuko ikirere cy’iwabo gifunze batashobora gutaha n’indege.

Amakuru avuga ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe gufasha abaturage babuze uko bataha, kandi ko gishyirwa mu bikorwa ku bamaze igihe babayo n’abahasuye hatitawe ku bwoko bwa visa bafite.

Ibitero bya Israel na Iran byatumye ibihugu bimwe bihagarika ingendo zo mu kirere, bituma abagenzi benshi bahera aho bari bari.

Ku rundi ruhande ariko Israel yashoboye gucyura bamwe mu baturage bayo bari baraheze ku bibuga by’indede mu bice bitandukanye by’Isi.

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu aba mbere bageze ku kibuga cy’indege cya Ben Gurion, bavuye muri Larnaca, muri Chipre ndetse ngo intego ni uko abanya-Israel bose baheze mu nzira bagomba gucyurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa