Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere kigiye gutangira gukoresha indege ya Boeing 747 cyahawe na Qatar nk’indege itwara perezida wa Amerika.
Boeing 747 izinjizwa mu kazi ku wa 4 Nyakanga 2026, ubwo Amerika izaba yizihiza imyaka 250 imaze ibonye ubwingenge nk’uko umwe mu bazi iby’aya makuru yabitangaje.
Ibiro bya Perezida wa Amerika byemeye iyi mpano idasanzwe yahawe na Qatar mu 2025 ndetse isaba igisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere kuvugurura iyi ndege igashyirwa ku rwego rw’izitwara perezida.
Ni imirimo yahawe ikigo cya L3Harris Technologies kizobereye mu gukora ibikoresho by’itumanaho bihambaye.
Iki kigo nikiramuka cyubahirije igihe Perezida Donald Trump azahabwa indege nshya mu gihe Amerika izaba iri kwizihiza imyaka 250 imaze.
Uwatanze amakuru yatangaje ko iyi mirimo iri kwihutishwa cyane ku buryo iyi ndege izaba yabonetse mbereho ibyumweru bitatu, kugira ngo bizahuzwe no ku wa 14 Kamena 2026, umunsi w’isabukuru y’amavuko ya Trump.
Nubwo Qatar yatanze iyi mpano, abo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates ntabwo bayakiriye neza kuko bavuga ko bishobora guhuma amaso Perezida wa Amerika akajya afata imyanzuro ibogamye mu gihe byaba bigeze kuri Qatar.
Trump yamaganye ibyo bitekerezo avuga ko kwanga indege nk’iyi igura miliyoni 400$ byaba ari ubugoryi.
Kugeza ubu Amerika ifite indege ebyiri za 747-200B zitwara Perezida wayo.
Indege nk’iyi iba igomba guhindurwa igashyirwa ku rwego rwa Perezida haba mu bijyanye n’umutekano ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye mu kwirinda ko hari icyahungabanya umutekano w’Umukuru w’Igihugu cy’igihangange nka Amerika.
Igisirikare cya Amerika giherutse gutangaza ko ibisabwa byose byarangiye ku buryo igisigaye ari ugusiga amarangi n’indi mirimo ya nyuma ubundi igatangira akazi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *