Indege y’igisirikare cya Philippines yaburiwe irengero mu mirwano n’inyeshyamba
Yanditswe: Tuesday 04, Mar 2025

Indege y’igisirikare cya Philippines yo mu bwoko bwa FA-50, yari ifite abarwanira mu kirere babiri, yaburiwe irengero mu ijoro ryo ku wa Mbere ubwo yari mu butumwa bwo gushyigikira ingabo zo ku butaka zirwanaga n’inyeshyamba mu majyepfo y’igihugu.
Igisirikare cyatangaje ko iyo ndege yatakaje itumanaho mbere yo kugera aho yari igiye kugaba igitero. Izindi ndege zari kumwe na yo zabashije gusubira ku kibuga cy’indege cya gisirikare mu ntara ya Cebu nta kibazo.
Igikorwa cyo kuyishakisha kirakomeje, kandi ubuyobozi bw’igisirikare bwasabye abaturage gusengera abari muri iyo ndege.
Kugeza ubu nta makuru aratangwa ku cyaba cyateye iryo bura ndetse ntibiramenyekana niba izindi ndege zo muri ubwo bwoko zizahagarikwa by’agateganyo.
Philippines yaguze indege 12 zo mu bwoko bwa FA-50 hagati ya 2015 na 2017 zivuye muri Koreya y’Epfo, mu rwego rwo kuvugurura igisirikare cyayo. Izo ndege zakoreshwaga mu bikorwa bitandukanye, harimo no kurinda inkombe zo mu nyanja ya South China Sea.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *