skol

‘Indege y’Imperuka’ ya Amerika yatunguranye

Yanditswe: Saturday 10, Jan 2026

featured-image

Indege y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe Ubumwe za Amerika yiswe iy’imperuka, yagaragaye mu ruhame bwa mbere mu myaka 53 ishize.

Iyi ndege yagaragaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Los Angeles gisanzwe gikoreshwa n’indege za gisivile. Yahaguye ku wa 9 Mutarama 2026, irongera irahava, yerekeza mu birindiro by’igisirikare.

Kugaragara kw’iyi ndege mu maso y’abasivile byatumye abenshi bibaza niba hari ikintu kidasanzwe Amerika iri gutegura, bamwe babihuza n’ihangana rikomeye riri hagati y’ibihugu birimo u Burusiya na Iran.

Amazina ya nyayo y’iyi ndege ni ‘E-4B Nightwatch’. Ni Boeing 747-200B yavuguruwe kugira ngo igire ubushobozi bwo ku rwego ruhambaye. Bivugwa ko Amerika ifite enye zo muri ubu bwoko.

Abanyamerika bayise iy’imperuka kuko bayibona nk’ubwihisho bukwiye bw’ibitero by’intwaro kirimbuzi byo ku butaka, kuko bivugwa ko ifite ubushobozi bwo kumara igihe kirekire mu kirere kandi igakora neza nk’ibiro bikuru by’ingabo.

‘Nightwatch’ yakozwe mu 1973, ni na bwo yaherukaga kugaragara mu ruhame. Yagenewe Perezida wa Amerika n’abandi bayobozi bakuru mu gihugu barimo Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’ingabo, ikaba yakwifashishwa nk’ahantu hatekanye ho kuyoborera intambara yo ku rwego ruhambaye.

Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere ni zo zigenzura iyi ndege umunsi ku wundi. Zahisemo kugira ibanga amakuru menshi ayerekeyeho rwego rwo kubungabunga umutekano wayo, zitanga make y’ibanze.

Amwe mu makuru make yamenyekanye kuri iyi ndege ni uko akenshi iba iri ku kigo cya Amerika kiyoborerwamo ibitero byo mu kirere kiri mu birindiro bya Offut biherereye mu mujyi wa Omaha muri Leta ya Nebraska.

Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere zisobanura ko gukora imwe muri ‘Nightwatch’ byatwaye miliyoni 223,2 z’Amadolari, kandi ko iramutse imaze isaha mu kirere yatwara igihugu ibihumbi 159,5 by’Amadolari.

Iyi ndege ifite ubushobozi bwo kumara amasaha 12 mu kirere itarashyirwamo andi mavuta, kandi ishobora gushyirwamo andi mu gihe iri mu kirere, nk’uko bigenda ku ndege z’intambara za Amerika zigezweho.

Abakozi bajya muri iyi ndege ni 60. Harimo abapilote, abunganizi babo n’abandi bafite ubumenyi bwihariye mu bijyanye n’indege cyangwa igisirikare.

Itumanaho ryayo rirahambaye cyane ugereranyije n’indege isanzwe itwara Perezida wa Amerika izwi nka ‘Air Force One’. Yo ifite ibisahane 67 bya ‘satellite’ na za ‘antennes’. Ku gice cy’inyuma, ifite ubwirinzi butandukanye burimo ubw’intwaro za ‘nucléaire’.

Ingabo za Amerika zemeza ko iyi ndege ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 112. Ifite ibice by’ingenzi bitandatu birimo icyumba kiyoborerwamo abasirikare, ikiberamo inama, icy’itumanaho n’icyo kuruhukiramo.

Nubwo iyi ndege itagaragaraga mu ruhame, Amerika yemeza ko kuva mu 1975 ihora iteguwe kugira ngo yifashishwe mu gihe havuka intambara ikomeye.

U Burusiya na bwo bwakoze indege ijya kumera nk’iyi, yazifashishwa mu gihe cy’intambara y’intwaro kirimbuzi. Iyi ndege yahawe izina ‘Ilyushin IL-80’ yagaragaye mu kirere cy’i Moscow muri Gicurasi 2022.

Indege ya Amerika yiswe iy’imperuka yagaragaye ku kibuga cy’indege cya Los Angeles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa