skol
fortebet

Indege ya Delta yakubiswe n’ibiturika biterwa mu kirere mu gihe cy’umunezero

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 06, Jul 2026

Indege ya Delta yakubiswe n'ibiturika biterwa mu kirere mu gihe cy'umunezero

Sponsored Ad

skol

Abategetsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko indege itwara abagenzi ya kompanyi Delta Air Lines yakubiswe n’igisasu cy’imyotsi (fireworks) igihe yari iri kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Chicago, nk’uko byatangajwe na BBC Persian,

Amakuru avuga ko iyo ndege yakubiswe n’igisasu cy’imyotsi gikunze gukoreshwa mu birori no kwizihiza iminsi mikuru.

Abari muri iyo ndege bavuze ko bumvise urusaku rukomeye cyane icyo gisasu gikubise indege, bamwe bavuga ko rwari nk’urw’iturika rikomeye.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza aho icyo gisasu cyaturutse cyangwa uburyo cyageze mu kirere indege yanyuragamo.

Abashinzwe umutekano mu by’indege muri Amerika batangaje ko batangiye iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’icyo gisasu n’uko ibyabaye byagenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa