skol
fortebet

Indege yakubiswe n’inkuba

Yanditswe: Wednesday 28, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, indege ya sosiyete ya Southwest Airlines yavaga i Tampa muri Leta ya Florida, yerekeza i Denver muri Colorado, yakubiswe n’inkuba mu kirere, ariko ibasha kururuka neza ndetse nta mugenzi wakomeretse.

Sponsored Ad

Mu itangazo Southwest Airlines yahaye ikinyamakuru People, yavuze ko ibi byabaye ku wa 25 Gicurasi 2025.

Umwe mu bagenzi bari bayirimo witwa Mariah Torrez yavuze ko habura nk’iminota 20 ngo bagere i Denver bumvise urusaku rwinshi ndetse hakabaho urumuri rwinshi rutunguranye.

Icyakoze nubwo byatekerejwe ko ari inkuba yakubise iyi ndege, ngo yageze aho yajyaga amahoro.

Ubuyobozi bwa Southwest Airlines bwemeje ko nta n’umwe wakomeretse kubera uku gukubitwa n’inkuba kandi ko iperereza rikomeje.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe muri Amerika, National Weather Service, kivuga ko indege nini zitwara abagenzi zishobora gukubitwa n’inkuba inshuro imwe cyangwa ebyiri buri mwaka, ariko zubatswe ku buryo zibasha kwakira amashanyarazi y’inkuba mu buryo butagira ingaruka kuri yo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa