skol
fortebet

Indege z’intambara za Amerika zagonganiye mu myiyereko

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 18, May 2026

Indege z'intambara za Amerika zagonganiye mu myiyereko

Sponsored Ad

skol

Indege ebyiri z’intambara z’igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi [US Navy EA-18G] zo mu ishami rya VAQ-129, zagonganiye mu kirere mu gihe cy’imyiyereko.

Iyi myiyereko yabaye ku Cyumweru yitwa Gunfighter Skies 2026. Yabereye mu kigo cy’ingabo zirwanira mu kirere cyitwa Mountain Home Air Force Base, giherereye mu bilometero 80 uvuye mu Mujyi wa Boise muri Leta ya Idaho.

Izi ndege zikimara kugongana, abapilote bane bari bazirimo babashije kurokoka mbere y’uko ziturika, bakoresheje uburyo bwo kwikura mu ndege byihutirwa hifashishijwe imitaka yabugenewe.

Ubwo iyi mpanuka yabaga, umuyaga wihutaga ku muvuduko wa kilometero hafi 50 ku isaha.

Iki kigo cya gisirikare cyahise gifungwa, n’umuhanda mugari wa SH-167 kugeza k’uwa SH-67 uri hafi aho ukomeza gufungwa mu gihe cy’iminsi mike kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Iyi yari imyiyereko ya mbere ibereye muri iki kigo kuva habera impanuka yahitanye umuntu mu 2018, na yo yabereye mu myiyereko nk’iyi y’indege za gisirikare.

Mu 2022 nibwo haheruka kuba impanuka ikomeye y’indege ziri mu myiyereko, ubwo ebyiri zari zishaje zagonganaga bigahitana abantu batandatu.

Nta muntu n’umwe mu baba baje kureba iyi myiyereko uritaba Imana kuva mu 1952.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa