skol

Indege z’intambara za Amerika zakumiriwe mu kirere cy’u Busuwisi

Yanditswe: Sunday 15, Mar 2026

featured-image

U Busuwisi bwakumiriye indege z’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifitanye isano n’intambara yo muri Iran, mu kirere cyabwo.

U Busuwisi ni kimwe mu bihugu byiyemeje kubaka politike ishingiye ku kutabogama no kwirinda amakimbirane yavamo intambara n’ibindi bihugu.

Itangazo Leta y’u Busuwisi yashyize hanze ku wa Gatandatu, tariki 14 Werurwe, rivuga ko ubusabe bw’indege ebyiri z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifuzaga gukoresha ikirere cyabo bwateshejwe agaciro.

Izindi ndege eshatu zirimo ebyiri zitwara abantu n’imizigo zemerewe gutambuka.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko indege za Amerika zirenze ku mubare w’izisanzwe zinyura mu kirere cy’u Busuwisi zitazahabwa uruhushya rwo gutambuka keretse igihe intego z’urugendo rwazo zizwi kandi zitajyanye n’intambara.

Amategeko yo kutabogama, akumira ingendo z’abari mu ntambara kuba bakoresha ikirere cy’u Busuwisi bagamije ibikorwa bya gisirikare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa