Ingabire Victoire yitabye urukiko, ahakana ibyo gutegura amahugurwa yo guhirika ubutegetsi
Yanditswe: Thursday 19, Jun 2025
Ingabire Victoire Umuhoza ufite ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe n’amategeko mu Rwanda, yitabye Urukiko Rukuru rwa Kigali mu rubanza rw’abantu icyenda bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ahakana ibyo gutegura amahugurwa yacuriwemo uwo mugambi.
Yatanze ibi bisobanuro kuri uyu wa 19 Kamena 2025, ubwo yitabiraga uru rubanza nyuma yo gutumizwa n’urukiko kugira ngo agire ibyo asobanura.
Ubushinjacyaha burega aba bantu ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho, guteza imvururu muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko n’icyo kwigaragambya mu buryo bunyuranije n‘amategeko.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko hateguwe amahugurwa yari agamije gukuraho ubutegetsi buriho, yahuje Abanyarwanda bamwe baba hanze y’u Rwanda barimo uwitwa Assumpta, wiyise ‘’Peppino’’, n’abarwanashyaka ba DALFA-Umurinzi.
Urukiko rwahamagaje Ingabire Victoire kugira ngo atange ibisobanuro nyuma y’uko avuzwe inshuro nyinshi muri iyi dosiye.
Iburanisha rigitangira, umucamanza yabajije Ingabire Victoire uko ishyaka rya DALFA-Umurinzi ryateguriye abayoboke baryo amahugurwa n’uruhare yabigizemo, asubiza ko nta mahugurwa iri shyaka ryashinzwe mu mpera za 2019 ryigeze ritegurira abayoboke baryo, kuko ryari ritari rikibaho.
Yavuze ko kuva mu 2020, yahise ahagarika ibikorwa byo gushaka abanyamuryango, bityo ko Ishyaka rya DALFA-Umurinzi ryabayeho mu gihe cy’amezi abiri gusa. Ati “DALFA yabayeho amezi abiri. Baribujije gushaka abayoboke, duhita duhagarara.”
Yakomeje ati “Natunguwe no kumva ko abantu bavuga ko mu 2021 abantu bakoze amahugurwa mu rwego rw’ishyaka kandi ntayo twateguye.”
Abajijwe niba abaregwa yari abazi nk’abayoboke b’ishyaka rya DALFA-Umurinzi, yasubije ko bari abarwanashyaka ba DALFA-Umurinzi, havuyemo Umunyamakuru Nsengimana Théoneste bagombaga gukorana mu gutambutsa ubutumwa ku miyoboro ye, ku munsi wa “Ingabire Day’.
Yagize ati “Umunyamakuru Nsengimana Théoneste, twari turi kuvugana ikiganiro twagombaga gukora ariko twari tutaragikora.”
Kuri uwo munsi, yavuze ko wari usanzwe ubaho kandi buri mwaka wagiraga insanganyamatsiko. Yagaragaje ko utari ukwiye guhuzwa n’ayo mahugurwa.
Umucamanza yasabye Ingabire kuvuga icyo azi ku mugambi wo guhirika ubutegetsi hadakoreshejwe imbaraga, asubiza ko ntacyo awuziho, ati “Byagorana ko mvuga ku bintu ntize. Naba mbeshye.”
Umunyamategeko Me Gatera Gashabana yavuze ko Ingabire nta ruhare yagize mu gutegura amahugurwa ndetse ko nta hantu na hato hagaragaza uruhare avugwaho.
Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko Ingabire n’uwitwa Sibomana Sylvain wahoze ari umuhuzabikorwa wa DALFA-Umurinzi baganiraga ku bijyanye n’aya mahugurwa, bushimangira ko bari babiziranyeho kandi ko Ingabire yayakurikiranaga nubwo uyu munyapolitiki abihakana.
Bwasobanuye ko aya mahugurwa yari agamije kwigisha abayitabiriye ingamba zo gukuraho ubutegetsi bahereye ku bikorwa birimo kumvisha abaturage ko batubashywe, bahohoterwa, kandi ko bafungwa.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko aya mahugurwa na “Ingabire Day” byari uburyo bw’ubukangurambaga mu baturage, byashoboraga gutuma umugambi wabo ugera ku bantu benshi.
Saa munani z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Kamena, ni bwo urukiko rugaragaza niba ibisobanuro Ingabire yatanze bihagije ku buryo atasubira muri uru rubanza cyangwa se niba bidahagije kugira ngo akorweho iperereza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *