Ingabo z’u Burundi na FARDC zajujubije Abanyamulenge muri Fizi, Itombwe na Uvira
Yanditswe: Sunday 25, Jan 2026
Umutwe wa MRDP-Twirwaneho watangaje ko ibitero bikomeye byibasira Abanyamulenge bikomeje kwiyongera mu bice bya Fizi, Itombwe na Uvira bishimangira ukwiyongera kw’Ingabo z’u Burundi, Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC na Wazalendo.
Mu itangazo MRDP Twirwaneho yashyize hanze, yagaragaje ko izo ngabo zikomeje kugaba ibitero zishaka kongera gufata ibice bituyemo Abanyamulenge.
Twirwaneho yavuze ko ifite amakuru yizewe y’uko Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu gace ka Mutambala mu bice bya Kichula, Itota na Kananda gutegurira ibitero bigomba kugabwa muri Minembwe zifatanyije na FARDC.
Yerekanye ko ibyo bitero bikomeje kugabwa ku basivili kandi ari nk’uburyo bwo gushaka gutsemba Abanyamulenge batuye muri ibyo bice.
Ibyo bibaye nyuma y’uko Ingabo za AFC/M23 zikuye ku bushake mu Mujyi wa Uvira nubwo zari zasabye ko washyirwamo ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho kuko itifuzaga ko iza FARDC, Wazalendo n’u Burundi zakongera kuwukandagiramo.
Ibyo ariko ntibyabujije ingabo za FARDC na Wazalendo kwigabiza uwo mujyi ndetse n’Ingabo z’u Burundi zongeye kuwinjiramo aho kuri iyi nshuro ziri zemeye kwambara impuzankano y’igisirikare cya Congo.
Ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026, izo ngabo zagabye ibitero byo kubutaka mu bice bya Rugezi na Mukoko mu gihe FARDC yo yanakoresheje drones mu kurasa ku basivili.
Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama, ibitero bya drones byakomerekeje abasivili bane muri Gakenke.
MRDP-Twirwaneho igaragaza ko ibyo bitero bigabwa mu bice bituwe cyane, ari ukwica nkana amasezerano mpuzamahanga kandi bituma ibintu bikomeza kuba bibi kurushaho.
Yamaganye ibitero bikomeje, ndetse isaba Guverinoma y’u Burundi n’iya RDC kuzirengera ibitero bishobora kongera kugabwa muri Minembwe n’abasivili bahasiga ubuzima.
MRDP-Twirwaneho kandi yanenze uko imiryango mpuzamahanga n’abaharanira amahoro bakomeje kuryumaho mu gihe abasivili bari kugabwaho ibitero, ibyaro by’Abanyamulenge bigasenywa, inzu zabo, insengero n’ibikorwarwaremezo by’imiryango itari iya Leta by’umwihariko muri Uvira.
Yongeye kwibutsa ko itazakomeza kurebera ahubwo izakora ibishoboka mu kurwana ku Banyamulenge n’ibyabo.
Ibitero by’Ingabo z’u Burundi na FARDC biri kugabwa mu duce twa Fizi, Uvira Kalehe. Ni mu gice kiri iburyo kuri iyi karita

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *