skol
fortebet

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zahaye icyubahiro abishwe muri jenoside

Yanditswe: Saturday 30, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abofisiye mu ngabo z’u Rwanda n’iza Uganda bahaye icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2024 yatangaje ko aba bofisiye banasuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside iherereye ku Nteko Ishinga Amategeko mu Karere ka Gasabo.

Abasirikare basuye urwibutso n’iyi ngoro ni abayobozi bo muri Diviziyo ya Kabiri mu ngabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru n’iya Gatanu ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba n’iya Kabiri mu ngabo za Uganda, bari guhurira mu nama y’umutekano.

Ubwo iyi nama y’iminsi itatu yatangiraga kuri uyu wa 28 Ugushyingo, Brig Gen Frank Mutembe uyobora Diviziyo ya 2 y’ingabo z’u Rwanda, yavuze ko hamwe n’izi ebyiri zabanje, ziganirirwamo ibibazo abaturiye umupaka bahura na byo.

Brig Gen Mutembe yagize ati “Izi nama zigamije kuganira ku bibazo abaturiye imipaka bahura na byo, birimo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kwambuka imipaka binyuranyije n’amategeko, ubucuruzi bwa magendu no kwangiza amashyamba.”

Brig Gen Paul Muhanguzi wari uyoboye ingabo za Uganda ziri mu Rwanda, yashimiye Perezida Yoweri Museveni na Paul Kagame bemeye ko haba inama ku mpande zombi, agaragaza ko ari ngombwa kuganira ku mibereho y’abaturiye umupaka.

Mbere y’uko iyi nama itangira, aba bofisiye basuye abayobozi b’akarere ka Musanze, Burera na Gicumbi, duhana imbibi n’ibice byo muri Uganda.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa