skol

Ingabo z’u Rwanda zamaganye itangazo ryazitiriwe ry’amakuru y’ibihuha

Yanditswe: Tuesday 24, Jun 2025

featured-image

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamaganye itangazo ry’iricurano ryuzuye amakuru y’ibinyoma ryabwitiriwe rigakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Iri tangazo ryatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryacyeye, z’abantu biganjemo abasanzwe bavuga nabi u Rwanda batanarwifuriza ineza.

Iri tangazo ry’iricurano ryashyizweho ikirango cy’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ryuzuyemo ibihuha, nk’aho ritangaza amakuru ahabanye n’ukuri ku buzima bwa Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF.

Iri tangazo ry’iricurano rikomeza ritwerera ubutumwa RDF ngo ko yasabye “Abanyarwanda n’inshuti zabo gukomeza kunga ubumwe no kwerecyeza amasengesho ku Mukuru w’Igihugu muri ibi bihe bitoroshye.”

Ubu butumwa bigaragara ko bwacuzwe n’abatifuriza ineza u Rwanda, busoza buvuga ko ngo Ingabo z’u Rwanda “zisaba abaturage gukomeza gutuza. Inzego za Repubulika zigakomeza gukora, ndetse na RDF yiteguye gukomeza kurinda umutekano, amahoro n’ituze by’Igihugu.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabwo, bwagaragaje ko iri tangazo ari ikinyoma [Fake news], busaba abantu kutariha agaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa