Ingabo za Afurika y’Epfo zarwanaga na M23 muri RDC zigiye gusubira iwabo
Yanditswe: Thursday 12, Jun 2025

Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyatangaje ko itsinda rya mbere ry’ingabo za SANDF zari zimaze igihe mu butumwa bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro buzwi nka SAMIDRC zizagera iwabo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025.
Itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Afurika y’Epfo ku wa 11 Kamena 2025 rigaragaza ko abasirikare bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo zizagera ku kibuga cy’indege cya Air Force Base Bloemfontein mu mujyi wa Bloemfontein kuwa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025.
Biteganyijwe aba basirikare bazaba bageze ku kibuga cy’indege Saa Sita zuzuye z’amanywa.
Riti “Izi ingabo zizakirwa na Minisitiri w’Ingabo, hamwe n’abayobozi bakuru b’ingabo.”
Ingabo n’ibikoresho bya SAMIDRC byanyujijwe mu Rwanda mu byiciro bitandukanye, bibanza kujya gukambika muri Tanzania.
Iri tangazo ntirivuga umubare w’abasirikare bazataha muri Afurika y’Epfo, gusa mu bihe bishize abapfiriye ku rugamba barenga 10 batumye igihugu cyose cyamagana ibyo kuba baragiye mu ntambara muri RDC, bashinja Perezida Ramaphosa gukoresha igisirikare aharanira inyungu ze bwite.
Biteganyijwe ko ibikoresho by’ingabo za Afurika y’Epfo byo bizanyuzwa mu nzira y’inyanja bikazagera mu gihugu nyuma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *