skol

Ingabo za Amerika ziri gusuzuma uko zakorana n’iza RDC

Yanditswe: Saturday 24, Jan 2026

featured-image

Ubuyobozi bw’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe ubufatanye na Afurika (AFRICOM) buri gusuzuma uko zakorana n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aya makuru yatangajwe ubwo itsinda rya AFRICOM riyobowe na Colonel Michael Gacheru ryakirwaga n’Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Gen Jules Banza Mwilambwe, i Kinshasa ku wa 22 Mutarama 2026.

Col Gacheru na bagenzi be bo muri AFRICOM baganiriye n’abo muri RDC ku bufatanye muri gahunda yo kugarura amahoro n’umutekano iyobowe na Leta ya RDC.

Yagize ati "AFRICOM yishimiye ubushake FARDC ihorana n’ubufatanye bwayo mu gushaka uburyo bwo twakomeza ubufatanye bwacu mu by’umutekano no guteza imbere amahoro."

Ubusanzwe, Ambasade ya Amerika ni yo ifasha ingabo za RDC mu bijyanye n’imari n’amahugurwa ajyanye n’imyunga, Polisi y’iki gihugu igahabwa ibikoresho, ikanafashwa kubaka za sitasiyo.

Leta ya RDC imaze igihe isaba Amerika kuyifasha kubaka inzego zayo z’umutekano, iyisezeranya ko nibyemera, izaha abashoramari b’Abanyamerika ibirombe by’amabuye y’agaciro.

Byitezwe ko nyuma y’aho RDC n’u Rwanda bigiranye amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu mu Ukuboza 2025, ubufasha Amerika iha igisirikare cya RDC bushobora kwiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa