skol
fortebet

Ingabo za Israel zagabye ibitero ku bigo byinshi bya Hezbollah

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 26, Dec 2025

Ingabo za Israel zagabye ibitero ku bigo byinshi bya Hezbollah

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu 26 Ukuboza 2025, Igisirikare cya Israel (IDF) cyagabye ibitero ku bigo byinshi by’umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah ukorera muri Liban.

IDF yasobanuye ko ibigo yarashe birimo ikigo cy’imyitozo cy’umutwe udasanzwe wa Hezbollah witwa Radwan, cyifashishwaga mu gutegura ibitero ku basirikare ba Israel no ku basivili.

Yasobanuye kandi ko yarashe ku bubiko bw’intwaro bwa Hezbollah no ku bindi bikorwaremezo byinshi bya gisirikare by’uyu mutwe witwaje intwaro.

Iki gisirikare cyagaragaje ko ibi bikorwaremezo bya Hezbollah n’imyitozo y’abarwanyi bayo, byarengaga ku bwumvikanye bwa Israel na Liban.

Ibi bitero bikurikiye ikindi ingabo za Israel zagabye ku muyobozi mukuru mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, Hussein Mahmoud Marshadad al-Jawhari, ubwo yari muri Liban mu gitondo cyo ku wa 25 Ukuboza.

IDF yasobanuye ko Marshadad yari umuntu w’ingenzi muri uyu mutwe uzwi nka ‘Quds’, aho yari ashinzwe kuyobora no gukurikirana “ibikorwa by’iterabwoba byibasira Israel”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa