Ingabo za RDC zasutse ibisasu ahagenzurwa na M23 na Twirwaneho
Yanditswe: Monday 20, Apr 2026
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje gusuka ibisasu mu bice bigenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23 na MRDP-Twirwaneho iri mu ihuriro AFC, bigatwara ubuzima bw’abasivili benshi.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko guhera mu masaa cyenda y’urukerera rwo kuri uyu wa 20 Mata 2026, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye igitero cya drones z’ubwiyahuzi mu gace ka Mikenke muri Komini Minembwe.
Kanyuka yagize ati "Saa 5:30, izi ngabo zanagabye igitero ku gace gatuwe cyane ka Mitimingi muri teritwari ya Masisi, hangirika byinshi, imiryango myinshi irahunga."
Mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira uwa 19 Mata, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye ibitero by’imbunda ziremereye na drones z’ubwiyahuzi mu duce turimo Kalingi na Bidegu muri Minembwe na Mitimingi no mu bice bihana imbibi.
Kanyuka yagize ati "AFC/M23 ikomeje kugaragaza ukurenga ku gahenge kenshi, gukorwa nkana na Leta ya Kinshasa. Ishimangira ko yiteguye rwose kurwanirira abasivili no gushyiraho umwanya ukwiye w’umutekano kugira ngo turinde abaturage intambara dushozwaho na Leta."
Leta ya RDC ikomeje kugaba ibitero nyuma y’aho yo na AFC/M23 byumvikanye ko imirimo y’urwego mpuzamahanga ruzajya rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, itangira vuba.
Amasezerano atangiza ibikorwa by’uru rwego yasinyiwe mu Busuwisi tariki ya 14 Mata, ubwo impande zombi zari zikomeje ibiganiro by’amahoro byibandaga ahanini ku korohereza abari mu bikorwa byo gutabara abagizweho ingaruka n’intambara.
Ubwo ibi biganiro byatangiye tariki ya 13 Mata byari bikomeje, Leta ya RDC yari ikigaba ibitero bya drones n’intwaro ziremereye muri Minembwe na Masisi. AFC/M23 yamenyesheje Abanye-Congo n’umuryango mpuzamahanga ko Leta ishyize imbere intambara.
Abatuye muri Minembwe na Masisi bamaze iminsi batagoheka kubera ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *