skol
fortebet

Ingabo za SAMIDRC zatashye zinyuze mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 12, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zatashye kuri uyu wa 12 Kamena 2025, zinyuze mu Rwanda.

Sponsored Ad

Bivugwa ko bisi nyinshi zitwaye zitwaye aba basirikare zinjiye mu Rwanda ahagana Saa Tanu z’amanywa, zivuye mu Mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa RDC. Zanyuze mu muhanda wa Rubavu-Musanze-Kigali-Rusumo.

Ku rundi ruhande, bivugwa ko hatashye ingabo 700. Ni ubwa mbere hatashye abasirikare benshi ba SAMIDRC, kuko muri Mata na Gicurasi 2025 ho hatahaga bake bari baherekeje ibikoresho bya gisirikare byakoreshwaga mu rugamba rwo kurwanya ihuriro AFC/M23.

Muri iki cyiciro hatashye abasirikare bo mu bihugu byatangaga umusanzu muri SAMIDRC: Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi.

Ku wa 11 Kamena, SADC yasobanuye ko aba basirikare bakomereza urugendo i Dar es Salaam muri Tanzania. Aho ni ho aba Afurika y’Epfo na Malawi bafatira indege, bakomereze mu bihugu byabo.

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyatangaje ko giteganya kwakira abasirikare bacyo batashye muri iki cyiciro ku wa 13 Kamena.

Ubutumwa bwa SAMIDRC bwatangiye mu mpera za 2023. Muri Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu bya SADC bafashe icyemezo cyo kubuhagarika mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro by’impande zifitanye amakimbirane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa