Ingabo za Sudani y’Epfo zisubije Umujyi wa Nasir wari wafashwe na White Army
Yanditswe: Tuesday 22, Apr 2025

Ingabo z’igihugu cya Sudani y’Epfo (SSPDF) zongeye kwigarurira umujyi wa Nasir muri Leta ya Upper Nile, zari zaratakaje, nyuma y’imirwano ikaze n’Ingabo z’umutwe wiyise White Army, kuva muri Werurwe.
Umuvugizi wa SSPDF, Lul Ruai Koang, yavuze ko kwigarurira umujyi ukomeye wa Nasir ari impano ikomeye ku basirikare bishyuye ikiguzi kinini mu gihe cyo kuwurinda no kuwisubiza nk’uko tubikesha chinadailyasia.com.
Muri Werurwe, imirwano ikaze yatangiriye mu mujyi w’ingenzi wa Nasir hagati y’Ingabo za Sudani y’Epfo n’inyeshyamba za White Army, umutwe w’ingabo leta ivuga ko ufitanye isano n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya SPLM-IO.
Ibyo SSPDF yatangaje bije nyuma y’iminsi mike igisirikare cyongeye kugenzura icyicaro gikuru cy’intara ya Ulang nyuma y’intambara yamaze icyumweru yabahuje n’inyeshyamba za White Army.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *