Ingabo za Uganda n’iza Somalia zambuye Al Shabaab umujyi wa Darusalam
Yanditswe: Friday 06, Mar 2026
Ingabo za Uganda ziri muri Somalia mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bugamije kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano, AUSSOM, zifatanyije n’iza Somalia, zabohoje Umujyi w’ingenzi wa Darusalam wari mu maboko ya Al Shabaab.
Ni umujyi uherereye mu gace ka Shabelle wari umaze igihe ugenzurwa n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab.
Ibyo bibaye nyuma y’uko undi mujyi wari mu biganza bya Al Shabaab witwa Mubarak na wo wabohowe n’izo ngabo nk’imwe mu ngamba yo guhashya abarwanyi b’uwo mutwe mu Majyepfo ya Somalia.
Umuyobozi Mukuru w’Ingabo ziri muri ubu butumwa, Brig Gen Jackson Kayanja, yavuze ko ukugera ku ntego kwaturutse ku bufatanye bw’ibikorwa by’ingabo.
Yakomeje ati “Kubohora Darusalam bigaragaza ubushobozi bw’ingabo zacu n’umuhate wo kugarura amahoro n’umutekano muri Somalia.”
Col Owiny Akena yavuze ko umutekano muri Darusalam uzafasha mu gutuma abasivili batekana, bikoroshya ibikorwa by’ubutabazi no gutuma Guverinoma igira uruhare muri ako gace.
Yavuze kandi ko guhuza imbaraga bizakomeza gushimangira umuhati wo kugera ku mahoro n’umutekano.
Abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze bishimiye ukubohorwa ku wo Mujyi, banagaragaza ko kugaruka k’umutekano bizagira uruhare mu gusubukura ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza.
Mu mwaka ushize na bwo Ingabo za Uganda n’iza Somalia ziciye abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab barenga 100 mu bikorwa byo gufata Akarere ka Bariire gaherereye mu Ntara ya Lower Shabelle.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *