skol

Ingabo za Uganda zakuye abasivili 200 mu menyo ya ADF

Yanditswe: Monday 20, Apr 2026

featured-image

Ingabo za Uganda ziri mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zabohoye abasivili barenga 200 wari waragize imbohe.

Ku wa 19 Mata 2026, igisirikare cya Uganda cyatangaje ko aba basivili bari barajyanywe mu kigo cya ADF kiri ku mugezi wa Epulu mu ntara ya Ituri kiyoborwa na Ssebagala uzwi nka ‘Mzee Mayor’.

Cyasobanuye ko ubwo cyagabaga igitero kuri iki kigo, abarwanyi benshi ba ADF bishwe, bamburwa n’intwaro nyinshi bari barahahishe.

Mu babohowe harimo abana barimo umukobwa w’imyaka 14. Basobanuye ko ubwo bari muri iki kigo, ADF yabicishaga inzara, ikabakoresha imirimo y’agahato kandi ikabaha ibihano bikomeye mu gihe batubahirije ibyo yabategetse.

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko cyanagabye igitero ku birindiro bya ADF mu bice byegereye umugezi wa Ituri, gifata mpiri abarwanyi bageragezaga guhunga.

Kuva muri Mutarama 2026, ingabo za Uganda zakajije ibitero ku birindiro bya ADF. Hari icyagabwe muri Gashyantare mu kigo bivugwa ko cyabagamo umuyobozi w’uyu mutwe, Musa Baluku, hafatirwa intwaro nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa