skol

Ingabo za Uganda zishobora guhagarika ubutumwa zimazemo imyaka 19 muri Somalia

Yanditswe: Tuesday 27, Jan 2026

featured-image

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Maj Gen Felix Kulayigye, yaciye amarenga ko ingabo z’iki gihugu zigiye guhagarika ubutumwa bwo kugarura amahoro zari zimazemo imyaka 19 muri Somalia ikunze kurangwamo n’intambara z’urudaca.

Amakuru y’uko Ingabo za Uganda zishobora guhagarika ubu butumwa yatangajwe bwa mbere n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba wavuze ko “nyuma y’imyaka 19 muri Somalia. Vuba cyane duteganya kuva muri icyo gihugu mu buryo bwuzuye.”

Mu kiganiro Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Maj Gen Felix Kulayigye yagiranye na UBC, yavuze ko igisirikare cy’iki gihugu cyakoze byinshi muri Somalia, mu gihe kimazeyo.

Maj Gen Kulayigye yagaragaje ko kuva igisirikare cya Uganda cyajya mu butumwa bw’amahoro muri Somalia mu 2007 cyahagaritse intambara yahuzaga abenegihugu ubwabo ndetse bemera kwicara bagirana ibiganiro hagati yabo.

Ati “Turabizi twakoze byinshi birimo gutuma Abanya-Somalia bari bafitanye ibibazo bemera kwicara bakaganira ku buryo bahagarika imirwano ihora ibahuza kandi ikirenze muri ibyo ni uko bemeye kubigirana ku butaka bw’igihugu cyabo.”

Yakomeje avuga ko iyo yari intambwe ikomeye kuko ubundi ibiganiro byo kugarura amahoro muri iki gihugu wasangaga bibera mu bindi bihugu birimo Kenya, Ethiopia na Misiri ariko ntibibyare umusaruro kuko byabereye hanze.

Yagaragaje ko mu ikindi igisirikare cya Uganda cyakoze gikomeye kandi cy’ingenzi ari ukugarura amahoro muri Somalia ku buryo hongeye kubaho amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ati “Twabafashije gutuma hongera kubaho amatora mu gihugu amaze kuba inshuro enye kugeza ubu kuva mu 2006, byarashobotse ko Perezida wabo avaho bitanyuze mu kumurasa ahubwo binyuze mu matora.”

Uganda imaze igihe iri ku isonga mu kugarura amahoro muri Somalia kuva mu 2007, gusa Al-Shabaab iracyagaba ibitero bitandukanye by’iterabwoba muri iki gihugu giherereye mu ihembe rya Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa