skol
fortebet

Ingabo zirenga 1.000 za Koreya ya Ruguru zimaze kwicwa cyangwa gukomerekera mu Burusiya

Yanditswe: Tuesday 24, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw’ingabo za Koreya y’Epfo bwatangaje ko ingabo zirenga 1.000 za Koreya ya Ruguru zishwe cyangwa zigakomereka kuva zinjira mu Ntambara y’u Burusiya na Ukraine.

Sponsored Ad

Abayobozi bakuru b’ingabo i Seoul (JCS) bagize bati: “Binyuze mu masoko atandukanye y’amakuru n’ubutasi, turabona ko ingabo za Koreya ya Ruguru ziherutse kwishora mu ntambara n’ingabo za Ukraine zatakaje abantu bagera ku 1.100

Abayobozi b’Ingabo bavuze kandi ko Pyongyang “yitegura gusimbuza cyangwa kohereza abandi basirikare” nk’uko inkuru dukesha DW ivuga.

Mu cyumweru gishize ibiro by’ubutasi bya Koreya y’Epfo byabwiye abadepite ko hapfuye abantu bagera ku 100 abandi 1000 bakomeretse mu Karere ka Kursk mu Burusiya aho Ingabo za Ukraine zagabye igitero gitunguranye muri Kanama. Kuva ubwo ariko Ukraine yatakaje igice kinini cy’ubutaka yafashe.

Mu Kwakira Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza cyavuze ko ingabo za Koreya ya Ruguru zigera ku 12.000 zoherejwe mu Burusiya kugira ngo zifashe mu ntambara yabwo muri Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa