skol

Ingabo zirenga 200.000 za Venezuela ziryamiye amajanja mu kwirinda ibitero bya Amerika

Yanditswe: Thursday 13, Nov 2025

featured-image

Ingabo za Venezuela zasabwe guhora ziryamiye amajanja ndetse inyinshi zoherezwa mu bice byinshi by’igihugu, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje kongera ibikorwa bya gisirikare mu gice cya Caraïbes.

Icyikango gikomeje kwiyongera ku butegetsi bwa Nicolás Maduro uyobora Venezuela cy’uko Donald Trump ashobora kumukuraho. Ashinja Venezuela kuba indiri y’ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika.

Minisitiri w’Ingabo wa Venezuela , Vladimir Padrino López, ku wa 12 Ugushyingo 2025 yatangaje ko abasirikare basaga 200.000 baryamiye amajanja kugira ngo batabare mu gihe Amerika yaba ibagabyeho ibitero.

Ingabo zose zaba izirwanira ku butaka, mu kirere, mu mazi ndetse n’inkeragutabara zasabwe gukora imyitozo ya gisirikare yo ku rwego rwo hejuru kugira ngo umwanzi nagaba ibitero bazabe biteguye kwirwanaho.

Ingabo za Venezuela zategujwe nyuma y’uko ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi, bwatangaje ko ubwato bunini bw’intambara buzwi nka USS Gerald R. Ford, buri kumwe n’ubundi butatu na bwo bw’intambara, bwageze mu gace kabarizwamo Ibirindiro bya Amerika biherereyemo muri Amerika y’Amajyepfo.

USS Gerald R. Ford ni ubwato bunini buba bukorwaho n’abarenga 4000 mu mirimo itandukanye.

Bwoherejwe mu Amerika y’Amajyepfo mu gikorwa cyo “guhagarika ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge”, nk’uko Amerika ibivuga. Byatumye umubare w’Ingabo za Amerika zibarirwa muri iki gice cya Caraïbes ugera ku 15.000.

Inshuro nyinshi Donald Trump yashinje Venezuela kugira uruhare mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Mu kwezi gushize yohereje ingabo muri aka gace ko ashobora no gutera byeruye Venezuela.

Kuva muri Nzeri, Ingabo za Amerika zagabye ibitero 19 ku bwato buto bivugwa ko bukoreshwa mu gutwara ibiyobyabwenge. Ni ibitero byahitanye abantu barenga 70.

Nicolás Maduro ntiyemera ibyo igihugu cyabo kiregwa, avuga ko ari uburyo bushya bwo gushoza intambara kuri Venezuela no kumukura ku butegetsi mu mutaka wo kurwanya ibiyobyabwenge. Aherutse kuvuga ati “Twiteguye kwirwanaho no kurengera gakondo yacu ku kiguzi bizasaba cyose.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa