Ingagi yo muri Pariki ya Virunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi yabyaye impanga z’ingabo, ibintu bidakunze kugaragara kuri ibi binyabuzima.
Ingagi zo mu misozi miremire zigaragara hake, ndetse inyinshi ziba mu Rwanda, muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, muri Uganda no muri RDC.
Abahanga bemeza ko mu ngagi zibyara, izitageze kuri 1% ari zo zibyara impanga, mu gihe izisigaye zibyara umwana umwe uko zibyaye.
Amafoto yashyizwe hanze n’abayobozi bashinzwe pariki ya Virunga agaragaza ingagi y’ingore iteruye abana babiri.
Umwe mu bayobozi muri iyi pariki, Méthode Uhoze, yabwiye AFP ko “abana bombi bafite igitsina gabo.”
Ingagi yabyaye impanga ni iyo mu muryango witwa Bageni, ugizwe n’ingagi 59. Ni wo mugari muri Pariki ya Virunga iherereye mu Burasirazuba bwa RDC.
Ikigo gishinzwe gucunga iyi pariki cyatangaje ko hashyizweho ingamba n’ibikorwa bitandukanye bigamije gucungira hafi abo bana b’ingagi ngo bashobore gukomeza kubaho.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri pariki ya Virunga, Bienvenu Bwende, yavuze ko izindi mpanga zaherukaga kuhavuka mu 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *