skol

Ingagi z’ingore zo mu Rwanda zishimira kujya mu miryango irimo izo ziziranye- Ubushakashatsi

Yanditswe: Friday 08, Aug 2025

featured-image

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ingagi z’ingore iyo zivuye mu miryango yazo zigerageza kwimukira mu yindi irimo ingore bisanzwe biziranye cyangwa bikomoka mu muryango umwe n’iyo byaba byaratandukanye mu myaka myinshi ishize.

Ni ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Royal Society Journal Proceedings B. Bugaragaza ko abashakashatsi bakurikiranye imibereho y’Ingagi zo mu Birunga bafatanyije n’umuryango Dian Fossey Gorilla Fund.

Bakurikiranye ingagi z’ingore zifite kuva ku myaka itandatu kuzamura, bareba uko zigenda zimukira mu miryango itandukanye n’izo zisangayo.

Ibyabuvuyemo byerekana ko iyo ingagi imwe ivuye mu muryango wayo ikajya mu wundi, ireba urimo ingagi bimenyeranye.

Hashingiwe ku makuru yakusanyijwe kuva mu 2003 kugeza mu 2023, basanze ingagi z’ingore n’iyo zaba zaratandukanye kera cyane, imwe iyo ishaka umuryango mushya yinjiramo ibanza kureba iyo byigeze kubanaho mbere, gukina cyangwa kugendana.

Umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Zurich wari uyoboye ubushakashatsi, Victoire Martignac, yavuze ko isano hagati y’ingagi z’igitsina kimwe ikomeye cyane.

Ubushakashatsi bwakozwe ku ngagi 56 z’ingore zakoreweho ubushakashatsi harebwa imiryango zihitamo kwimukiramo n’ikibitera, bugaragaza ko izimuka iyo zigeze ahari ingabo ziziranye zidahita zinjira muri iryo tsinda, mu gihe hari ingore ziziranye zihutira kujyamo.

Ati “Ingagi nshya yinjira mu muryango igahera ku rwego rwo hasi mu bijyanye n’imiyoborere. Ingore isanzwe mu muryango zikunda kuzibangamira kuko biba bisa n’ibigiye kuba abakeba.”

Yasobanuye ko ingingo ijyanye no kwimuka igize igice kinini cy’ubuzima ariko bikorwa ku mpamvu zitandukanye.

Gusa ubu bushakashatsi bwagaragaje ko isano iri hagati y’ingagi z’ingore ikomeye cyane kurusha uko abantu babyumvaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa