skol

Ingaruka za Jenoside mu bikomeje kubangamira ubuzima bwo mu mutwe bw’Abanyarwanda

Yanditswe: Friday 06, Feb 2026

featured-image

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Gishoma Darius, yatangaje ko ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, amakimbirane mu miryango n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge biri mu bigikomeje gutuma Abanyarwanda barwara indwara zo mu mutwe ku bwinshi.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026,mu Nama Mpuzamahanga ihuza inzobere mu buzima bwo mu mutwe zo muri Afurika ndetse no mu Burasirazuba bwo Hagati, Africa Mena Brain Week.

Yavuze ko mu bintu bituma Abanyarwanda bakomeza kwibasirwa n’indwara zo mu mutwe ari ukubera ibyiciro bitatu kandi ko mu gihe byakwitabwaho iyo mibare yagabanyuka ku kigero cyo hejuru.

Ati “Icyiciro cya mbere n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi zigihari ari ku bakuru no ku bato, icyiciro cya kabiri ni amakimbirane mu miryango, ikindi cyiciro gikunze kuba ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera aherutse gutangaza ko umubare w’Abanyarwanda bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe wagabanyutse ugereranyije n’imyaka itanu ishize, aho byavuye kuri 20,5% mu 2018, bigera kuri 18,6% mu 2025.

Dr. Gishoma yagaragaje ko kuba iyi mibare yaragabanyutse ari ukubera ingamba Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho.

Gusa yavuze ko hakiri icyuho icyuho kinini cy’abaganga bagomba kwita ku Banyarwanda barenga miliyoni 14 n’abandi banyamahanga babarizwa mu Rwanda.

Kubera ko Ishami rya Loni ryita ku Buzima OMS, rivuga ko byibuze abaturage baba bakurikiranwa neza iyo umuganga umwe akurikirana abantu ibihumbi 100. Ukoze imibare urasanga mu Rwanda umuganga umwe yita ku barwayi miliyoni 1,7.

Umunya-Maroc Prof. Najib Kisani ni inzobere mu kuvura indwara zifata ubwonko n’imyakura ndetse akaba ari n’umwe mu bategura iyi nama.

Yavuze ko impamvu bahisemo ko izabera mu Rwanda ari ukubera ko rumaze gutera imbere mu buvuzi bwo mu mutwe.

Ati “Ubundi inshuro eshatu za mbere iyi nama yaberaga muri Maroc ariko ubu twahisemo u Rwanda imbere y’ibihugu birimo Mali na Oman byari byasabye kuyakira kubera umubano mwiza Maroc isanzwe ifitanye n’u Rwanda ndetse n’uburyo rumaze gutera imbere mu bijyanye no gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa