Ingendo za RwandAir zarogowe n’imyigaragambyo y’abakozi bo ku kibuga cy’indege muri Kenya
Yanditswe: Monday 16, Feb 2026
Sosiyete nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko ingendo ikorera muri Kenya zajemo impinduka kubera ikibazo cy’ubwumvikane buke hagati y’abakozi bo ku kibuga cy’indege i Nairobi na Leta ya Kenya.
Amakuru RwandAir yashyize hanze, agaragaza ko kuri uyu wa Mbere yari gukorera ingendo eshatu hagati ya Nairobi na Kigali zirimo urwa WB453, WB402 na WB403.
Indege ya WB453 yagombaga guhaguruka i Nairobi Saa 12:10, yashyizwe Saa 20:50.
Urugendo rw’indege ya WB402 yagombaga guhaguruka i Kigali Saa 17:30, ikagera i Nairobi Saa 20:10, rwo rwasubitswe.
Hari hateganyijwe kandi urugendo WB403, rw’indege yagombaga kuva i Nairobi Saa 20:50 ikagera i Kigali Saa 21:30. Abagenzi bo muri iyi ndege bashyizwe mu ikora urugendo WB453.
RwandAir yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku bushyamirane bo muri bakozi bo ku kibuga cy’indege i Nairobi muri Kenya, nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe iby’indege muri iki gihugu (Kenya Airports Authority, KCAA).
Mu itangaza iki kigo cyashyize hanze cyavuze ko ibi byatewe n’ukutumvikana kuri hagati yacyo n’ihuriro ry’abakora mu by’indege muri Kenya.
Mu cyumweru gishize Ihuriro ry’abatanga serivisi zijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere ryo muri Kenya, ryatanze integuza y’iminsi irindwi ko abarigize bazakora imyigaragambyo itewe n’imicungire bavuga ko ari mibi y’uru rwego.
Iyi nteguza yaje nyuma y’uko abagize iri huriro bagerageje kugeza ibibazo bafite bijyanye n’imiyoborere mu kazi kabo kuri KCAA, ariko ntiyagira icyo ibikoraho.
Iyi myigaragambyo byari biteganyijwe ko izatangira ku wa 15 Gashyantare 2026 ndetse ikazamara icyumweru cyose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *