Ingendo za RwandAir zijya mu Burasirazuba bwo hagati zakomwe mu nkokora n’intambara
Yanditswe: Monday 02, Mar 2026
Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko kubera intambara ya Amerika na Iran ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwo hagati, ingendo zijya cyangwa iziva mu bice bitandukanye byaho zasubitswe.
Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 2 Werurwe 2026 rigaragaza ko ingendo zasubitswe ari izijya n’iziva i Doha (WB300/WB303 & WB302/WB301), iziva n’izigana kuri Dubai International Airport (WB304/WB305), iziva n’izijya kuri Dubai World Central (DWC) ndetse no ku kibuga cya Sharjah International Airport (SHJ).
Iti “ Nubwo izi serivisi zagizweho ingaruka, ibindi byerekezo bya RwandAir bikomeje gukora uko byateganyijwe. Umutekano w’abagenzi bacu n’abakora mu ndege uhora ku isonga.”
Intambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, Amerika na Israel birasa kuri Iran, bituma na yo yihimura irasa ku bindi bihugu by’inshuti za Amerika.
Kuva icyo gihe ibihugu byegeranye na Iran birimo Qatar, Kuwait, Syria na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byafunze ikirere cyabyo, kuko zimwe muri misile na drones bya Iran byerekeza muri Israel bikinyuramo.
Iran kandi yagabye ibitero byinshi ku bibuga by’indege byo muri ibi bihugu no ku bigo bya gisirikare bya Amerika bibarizwayo.
RwandAir yijeje ko ikomeza gukurikiranira hafi iby’iyi ntambara no gutanga amakuru agezweho igihe cyose yaba abonetse. Abagenzi byagizeho ingaruka bashobora guhinduza tike zabo bakazazigenderaho ku yindi tariki.
Iyi ntambara igeze ku munsi wa gatatu yahitanye abayobozi benshi bakuru muri Iran, ariko na yo ikomeza kurasa kuri Israel no mu bindi bihugu byo mu karere bikorana na Amerika.
RwandAir yatangaje ko intambara ya Amerika na Iran ikomeje gutuma zimwe mu ngendo zayo zihagarara

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *