skol
fortebet

Ingengo y’imari izagera kuri miliyari 7.032,5 Frw mu 2025/26

Yanditswe: Thursday 08, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’Imari ya 2025/26 ari miliyari 7.032,5 Frw, aziyongeraho miliyari 1.216,1Frw ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yo mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/25.

Sponsored Ad

Byagarutsweho ku wa 8 Gicurasi 2025, ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari izifashishwa mu mwaka wa 2025/2026.

Minisitiri Murangwa yavuze ko ingengo y’imari biteganyijwe ko iziyongeraho miliyari 1.216,1 Frw ugereranyije n’iyakoreshejwe mu 2024/2025.

Ati “Iri zamuka rizaterwa ahanini no kwihutisha imirimo yo kubaka Ikibuga mpuzamahanga cy’indege gishya, kwagura ibikorwa bya RwandAir n’amabwiriza mashya ajyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi.”

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliya 4.105,2 Frw, inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugeza kuri miliyari 585,2 Frw na ho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 2.151,9 Frw.

Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri miliyari 4.298,4 Frw, azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 2.637,5 Frw.

Murangwa yasobanuye ko izi gahunda zatoranyijwe hagendewe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere Guverinoma yihaye zikubiye muri gahunda yo kwihutisha iterambere (NST2) no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku bukungu n’ibindi bibazo bituruka hanze y’igihugu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yasobanuye ko ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka byitezwe ko buzazamuka ku kigero cya 7,1%, 7,5% mu 2026, 7,4% mu 2027 na 7% mu 2028.

Yavuze ko hazakomeza gushyirwa imbaraga mu kongera umusaruro w’ibikorwa by’ubuhinzi, guteza imbere urwego rw’inganda zikora ibyoherezwa mu mahanga hagabanywa icyuho z’ibyo igihugu gitumiza hanze n’ibyo cyoherezayo, gushyira imbaraga mu kwihutisha imishinga yatangiye, guteza imbere ubuvuzi hibandwa ku gutanga serivise z’ubuvuzi bugezweho, no kurandura imirire mibi mu bana bato bahabwa indyo yuzuye n’ibindi.

Minisitiri Murangwa yavuze ko mu iterambere ry’ubukungu no guteza imbere ubuhinzi hazibandwa ku gutanga imbuto n’inyongeramusaruro ku gihe, kongera ububiko bw’ibiyampeke, kongera umusaruro w’ibikomoka ku matungo no kubungabunga ubuzima bwayo harimo no kugura impfizi zitanga intanga z’icyororo no gukingira indwara z’ibyorezo n’ibindi.

Mu bindi bizakorwa harimo kongera imiyoboro ikwirakwiza amazi meza no gushyiraho imishya mu mijyi no mu byaro no gusana imiyoboro y’amazi idakora mu bice byo mu cyaro. Hazanagurwa uruganda rw’amazi rwa Karenge.

Mu rwego rw’ingufu hazongerwa ingano y’amashyarazi atunganyirizwa mu gihugu hubakwa urugomero rwa Nyabarongo II, kugeza amashanyarazi ku ngo n’ibikorwa by’iterambere bitayafite.

Mu bikorwaremezo hazakomeza kubakwa imihanda minini ya kaburimbo yok u rwego rw’igihugu, nka Base-Butaro, kuvugurura umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka, n’indi myinshi, kongera uburebure bw’imihanda y’imihahirano, n’umushinga uhuza ahari ububiko bw’ibicuruzwa i Masaka n’ikibuga cy’indege gishya cya Kigali kiri i Bugesera n’ibindi.

Mu rwego rw’ubuzima hazabaho kubaka ibitaro bitandukanye byo ku rwego rw’akarere, inzu z’ababyeyi no gutanga ibikoresho ku mavuriro mashya n’asanzwe, hakazanongerwa umubare w’abakozi bafite ubumenyi bwihariye.

Biteganyijwe ko hazanakomeza gahunda yo gutanga imirimo ku miryango itishoboye no gutanga inkunga y’ingoboka ku baturage batishoboye bujuje ibisabwa, no kurinda no gufasha impunzi, abasaba ubuhungiro ndetse n’abatahuka mu gihugu.

Biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku rugero rwa 7,1% mu 2025, bukazazamuka ku rugero rwa 7,5% mu 2026 na 7,4% mu 2027.

Minisitiri Murangwa Yussuf yavuze ko ingengo y’imari yiyongereye kubera imishinga minini izashyirwa mu bikorwa Abadepite n’Abasenateri bagejejweho imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari izakoreshwa mu 2025/26 Abadepite bavuze ko imishinga itangirwa igomba kujya irangira kuko iba ifitiye abaturage akamaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa