Ingengo y’imari ya 2025/26 ni miliyari 7.032,5 Frw; ubukungu buzazamuka kuri 7,1%
Yanditswe: Thursday 12, Jun 2025

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7,1% mu 2025, mu gihe mu 2026 buzagera kuri 7,5%, 7,4% mu 2027 na 7% mu 2028.
Yabigarutseho ubwo yamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025/26 yazamutse ku kigero cya 21% ugereranyije n’amafaranga yakoreshejwe muri uyu mwaka.
Amafaranga azakoreshwa muri iyi ngengo y’imari ni miliyari 7.032,5 Frw. Agizwe n’azakusanywa imbere mu gihugu angana na miliyari 4.105,2 Frw harimo miliyari 3.628,0 Frw zizava mu misoro mu gihe miliyari 477,2 Frw zizakusanywa mu bundi buryo.
Inkunga zizaba zingana na miliyari 585,2 Frw mu gihe inguzanyo zo hanze zizaba zingana na miliyari 2.151,9 Frw.
Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe, ni ukuvuga mu mishahara y’abakozi n’ibindi bikorwa bya guverinoma angana na miliyari 4.352,9 Frw mu gihe azakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari n’indi mishinga angana na miliyari 2.679,5 Frw.
Iyi ngengo y’imari yazamutse bigizwemo uruhare n’amafaranga leta itagenya kuzakura mu misoro itandukanye yashyizweho.
Minisitiri Murangwa yavuze ko iyi ngengo y’imari izibanda ku mishinga irimo kubaka Ikibuga cy’Indege gishya cya Kigali kiri i Bugesera.
Amafaranga azagenda ku mirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali mu Ngengo y’Imari ya 2025/26 angana na miliyoni 600$. [miliyari 853,6 Frw]
Imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege biteganyijwe ko izarangira mu 2028.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, ubwo yageraga mu Nteko Ishinga Amategeko
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *