Ingo 2700 ziganjemo iziyobowe n’abagore zahawe amashanyarazi ku buntu mu mwaka umwe
Yanditswe: Tuesday 04, Nov 2025
Imibare ya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG, igaragaza ko ingo 2750 ziganjemo iziyobowe n’abagore n’izindi y’ab’amikoro zahawe mashanyarazi mu mwaka umwe, bikorwa nta mafaranga zitanze.
Izi ngo zo mu turere 10 zagejejweho amatara, insinga ndetse zikorerwa imirimo yo kugeza umuriro mu nzu (installation) kugeza zitangiye gucana, bikorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’u Budage gishinzwe Iterambere, GIZ.
Ingo zabonye amashanyarazi zirimo 182 zo mu Karere ka Rwamagana, 339 z’i Musanze, 273 z’i Rubavu, 419 z’i Nyaruguru, 142 z’i Nyamagabe, 200 z’i Kayonza, 163 z’ Bugesera, 483 z’i Muhanga, 413 zo mu Ruhango n’ingo 136 zo mu Karere ka Kamonyi. Muri izi ngo izingana na 1654 ziyobowe n’abagore.
Ingo zahawe amashanyarazi zirimo n’izo mu mudugudu w’icyitegererezo wa
wa Kamamana, mu Kagari ka Kaduha, Umurenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana.
Muhimakazi Beatrice uwutuyemo yagize ati: “Njyewe nkibona umuriro nayiraye ku ibaba, naraye ntekereza televiziyo, bwakeye nagezeyo nayiguze. Tutarabona amashanyarazi twari mu bwigunge, dufite agahinda kenshi ariko uyu munsi dufite umunezero, dufite ibyishimo, turacana, turakoresha amatelevisiyo, telefoni zirakora, ibyo byose tubikesha umukuru w’igihugu. Ubu twateye imbere.’’
Mugenzi we witwa Musabwamana Béatrice yavuze ko “mbere y’uko tubona amashanyarazi twari tubayeho nabi, ariko nyuma tuyabonye twarishimye cyane kuko twabonye impinduka nyinshi , twumva radiyo tukamenya aho igihugu kigeze. Hari byinshi duteganya gukoresha uyu muriro nitubona igishoro, nko gucuruza amata n’ibindi.”
Umuyobozi ushinzwe ishyirwamubikorwa ry’imishinga muri REG mu ishami ryayo rya EDCL, Ayubusa Turikumana Olivier, agaragaza ko uyu mushinga wari ugamije kongera ingo zigerwaho n’amashanyarazi by’umwihariko hitawe ku ngo zifite amikoro make.
Ikindi cyarebweho ni uko izi ngo zagombaga kuba ziherereye ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi ariko zigasigara zitayabonye kubera ubushobozi buke bwazo.
Yagize ati: “Umwihariko w’uyu mushinga ni uko twabahaye mubazi (cashpower) tunabafasha kugeza mu ngo ayo mashanyarazi (installation) ku buntu. Ni ukuberako ari za ngo twagiye tubona zitandukanye n’izindi zitabona ibihumbi 50 Frw cyangwa ibihumbi 100 Frw ngo bageze amashanyarazi mu nzu ndetse n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi nk’amatara n’ibindi. Twabibahereye ubuntu ngo barusheho kwiteza imbere.”
Ku ngo zasigaye zitabonye amashanyarazi uyu muyobozi yavuze ko hari ibiganiro kugira ngo na zo ziyabone vuba.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imishinga no guteza imbere ingufu muri GIZ, Dorothée Merkl, yavuze ko hari ibindi biganiro bari kugirana na REG bigamije kongera ingo zigerwaho n’amashanyarazi ku batishoboye.
Ati: “Turi mu biganiro na REG bigamije kongera inkunga y’ibihumbi 100 by’Amayero, bizadufasha kongera ingo zigerwaho n’amashanyarazi nibura zikagera ku 6700.”
Uyu mushinga wo gucanira ab’amikoro make ufite agaciro k’ibihumbi 350 by’Amayero arenga (miliyoni 585 Frw).
Kugeza ubu abaturage bagerwaho n’amashangarazi ku kigero cya 85%, intego yo kugeza amashanyarazi ku baturage 100% bitarenze mu myaka itanu iri imbere.
Muri iyi myaka kandi u Rwanda ruzashora arenga miliyari 1$ mu mishinga izafasha kubona megawatt 1000 zizaba zikenewe mu mirimo itandukanye y’igihugu. Ubu u Rwanda rutunganya amashanyarazi angana na megawatt 406,4.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *