skol

Ingufu z’izuba zishobora kwangiza imikorere ya satellite

Yanditswe: Wednesday 21, Jan 2026

featured-image

Urwego rushinzwe iteganyagihe ryo mu isanzure, SWPC (Service’s Space Weather Prediction Center) rwatangaje ko izuba riherutse kurekura ingufu ziri ku rwego rwo hejuru, zishobora kugira ingaruka ku mikorere ya Stellite ndetse n’ikoranabuhanga rya GPS.

Uru rwego rugaragaza ko izi ngufu ziri kurwego rwa kane mu nzego z’ingufu zituruka ku zuba.

Kugira ngo byumvikane tuvuge ko izi ngufu ari nk’imvura, urwego rwa mbere ni ya mvura iba ishobora kugwa ukaba utayigendamo ariko nko mu isaha imwe ikaba ihise, ibikorwa bigakomeza

Ni mu gihe urwego rwa gatanu rwo aba ari ya mvura isenya inzu, itera imyuzure yangiza byinshi aho yaguye.

Izi ngufu nazo ni uko zimeze ariko noneho mu isanzure, kuko ku Isi ntabwo zihagera kuko dukikingirwa n’imiterere y’ikirere cyo ku Isi.

Ibihangirikira cyane iyo izi ngufu ziri ku rwego rwo hejuru ni ibikorwa bya muntu biri mu Isanzure cyane cyane nka satellite zifashishwa mu itumanaho no gutanga ibyerekezo bya GPS.

SWPC isobanura ko Isi yaherukaga kwakira ingufu zingana gutyo mu 2003, aho zatumye ibice bimwe bibura umuriro, ibikorwa byo mu isanzure bimwe birahagarara, ingendo z’indege n’ibindi.

Uru rwego rugaragaza ko ruri kugenda rumenyesha inzego zose bireba zirimo izikora ubwikorezi bwo mu kirere, Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, inzego zishinze ubutabazi n’izindi, iby’izi ngufu nk’uko ushinzwe gutangaza amakuru y’iteganyagihe y’uru rwego, Shawn Dahl, yabivuze.

Ati “Tumaze igihe duhamagara kugira ngo tumenye neza ko abayobozi bose b’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga bamenya ibiri kuba.”

Iki kigo kandi cyasabye aba-astronauts kujya mu bice bitekanye kugira ngo birinde kuba bagirwaho ingaruka n’izi ngufu.

Ku rundi ruhande izi ngufu zizatera ibizwi nka ‘auroras’ mu kirere mu bice byo ku mpera z’Isi (poles) gusa izi ngufu kubera imbaraga zifite izi auroras zishobora no kugaragara mu bindi bice by’Isi.

Auroras ni ubwoko bw’urumuri ruza mu kirere rugakora amabara ajya gusa nk’ay’umukororombya mu kirere. Ni amabara utapfa kubona ku manywa kuko akenshi aba akingirijwe n’ibicu ndetse nta nubwo agaragara neza nk’uko agaragara mu gihe cy’ijoro.

SWPC, igaragaza ko abantu bashaka kwirebera izo auroras bajya mu bice bikunze kubamo umwijima kandi bitegereye umujyi, kugira ngo bihere ijisho ubwo bwiza.

Ingufu zaturutse ku zuba zishobora kwangiza ibikorwa byo mu isanzure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa