skol
fortebet

Injangwe irota kuba intare ihagarika kurya imbeba - Dr. Murangira yahaye umukoro abategura ‘Gen-Z Comedy’

Yanditswe: Friday 13, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yatanze umukoro ku bategura ibitaramo bya Gen-Z Comedy, abasaba ko niba bifuza ko biba ibintu bikomeye, bashyiraho amahame y’imyitwarire ku babitumirwamo.

Sponsored Ad

Ni umukoro yatanze yifashishije umugani ugira uti “Injangwe irota kuba intare ihagarika kurya imbeba.” Ni nko kuvuga uti ngo niba ufite inzozi nini ugomba guhindura imyitwarire itajyanye n’izo nzozi.

Ntabwo ushobora kugira inzozi zo kuzaba intare ngo ukomeze kugendera ku myitwarire idahuye n’intego yawe.

Ati “Niba Gen-Z Comedy mufite inzozi zo kuzavamo intare mu gihe kizaza ni ngombwa ko bamwe mu bakinnyi banyu bava mu bikorwa bidafite indangagaciro, mugomba kuba indorerwamo ya benshi.”

“Mwibuke ko sosiyete ariyo mucamanza. Bamwe mu bakinnyi banyu ntibakwiye gukomeza kugaragara mu bintu bitari byo, nko kwigaragaza mu nduru z’i Kigali baterwa amacupa."

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa 12 Kamena 2025 ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy yatumiwemo.

Dr. Murangira wari watumiwe nk’uwagombaga kuganiriza abitabiriye iki gitaramo mu mwanya bise ‘Meet me Tonight’, yabanje kuganiriza urubyiruko rwari rwakoraniye muri Camp Kigali inshingano za RIB n’imikorere yayo.

Ubwo yari ageze ku nama yagira abategura ibi bitaramo, Dr. Murangira yabasabye ko niba bifuza ko Gen-Z Comedy yagera kure, bisaba ko abayirimo birinda kugwa mu bikorwa bigayitse.

Ati “Turabikurikira byose. Iyo wicaye hano uba uri umusitari. Hari abantu baba bakureberaho, ibaze kuba waraye usekeje abantu bishimye ariko bukajya gucya twumva ko waraye ukubitwa amacupa cyangwa urwana n’indangamirwa (indaya).”

Aha niho yahereye asaba abategura ibi bitaramo gushyiraho amahame ndangamyitwarire ku bo batumira mu bitaramo byabo.

Ati “Hari abakwiye gukumirwa hano, niba hanze uri umunyacyaha, ubwo ntuzigera utumirwa. Abantu badafite indangagaciro birirwa bakora amafuti, umwanda wose. Uru rubuga si urwabo.”

Mu bindi yagarutseho, Dr. Murangira yagaragarije urubyiruko rwari rwitabiriye iki gitaramo bimwe mu byaha bikomeje kugaragara.

Yavuze nko gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ibyo guhererekanya amashusho n’amafoto y’urukozasoni n’ibindi byinshi kimwe n’ibindi binarimo ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga nko gukangishanya gusebanya.

Muri iki gitaramo ariko kandi, Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya n’ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Sen Somdev, yavuze ko iyi sosiyete yinjiye mu mikoranire n’ibitaramo bya Gen-Z Comedy.

Uretse aba ariko iki gitaramo cyari cyatumiwemo Bull Dogg na Olimah batanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa