Imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Karongi yateje inkangu ifunga umuhanda, igwira abamotari babiri bari n’umugenzi, abamotari bombi bitaba Imana, umugenzi arakomereka.
yabereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Byogo Umurenge wa Mutuntu kuwa 26 Werurwe 2026 Saa Tatu z’ijoro.
Muri aka karere imvura yaguye guhera Saa Moya kugeza Saa Tanu, mu gihe n’ubusanzwe ubutaka mwamaze gusoma kuko aka karere kari kugusha imvura nyinshi kuva mu ntangiriro za Werurwe.
Abamotari n’umugenzi bagwiriwe n’inkangu bavaga mu Isantere ya Gasenyi batashye.
Abitabye Imana ni Imanirafasha Diedonné w’imyaka 23 wari utuye mu Kagari ka Gasharu, Umudugudu wa Nyabiguri na Ishimwe Chance wo mu Kagari ka Gasharu Umudugudu wa Gashanga.
Uri kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro Bikuru bya Kibuye ni Harerimana Joseph w’imyaka 42 utuye mu Kagali ka Murengezo, umudugudu Karambo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Mutuntu, Ngendo Fabien mu kiganiro na IGIHE yihanganishije imiryango y’abitabye Imana asaba abaturage kwigengesera.
Ati “Turasaba abaturage kurushaho kugira amakenga kuko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa mu Karere ka Karongi, ubutaka bwamaze gusoma”.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hazagwa imvura iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi, ibishobora gutera ibiza bitandukanye.
Iki kiza kibaye nyuma y’iminsi itatu mu Murenge wa Gashari na wo wo mu Karere ka Karongi habayemo ikindi nka cyo ako inkangu yagwiriye inzu igahitana abantu babiri.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), iherutse gutangaza ko kuva ku wa 1 Mutarama 2025 kugeza ku wa 18 Werurwe 2026, ibiza birimo imvura nyinshi, inkangu n’inkuba byishe abantu 207 mu gihugu hose, bikomeretsa abantu 432, inzu 2.341 zirangirika, izindi 35 zisenyuka burundu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *