Inkuru ya Akimana, Umurundi wisanze mu ntambara yo muri Ukraine nyuma yo kubeshywa buruse
Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026
Umurundi w’imyaka 32 y’amavuko witwa Jean-Bosco Akimana yatangaje ko mu Ugushyingo 2025 yajyanywe mu Burusiya yabeshywe ko agiye kwiga muri kaminuza ku buntu, ariko ubwo yageragayo yoherezwa mu myitozo ya gisirikare no mu ntambara yo muri Ukraine.
Mu kiganiro na United24 cyagiye hanze tariki ya 8 Gashyantare 2026, Akimana yasobanuye ko ubwo yari akiri mu Burundi yacuruzaga ibinyobwa nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, kuko atagize amahirwe yo gukomereza amasomo muri kaminuza.
Yavuze ko inshuti ye yitwa Elias ari yo yamuhaye amakuru y’uko habonetse buruse zo kujya kwiga mu Burusiya, amwizeza ko nta mafaranga azasabwa ajya i Moscow, ariko ko ubwo visa yari imaze kuboneka, yamubwiye ko asabwa kwishyura urugendo rw’indege gusa.
Ati "Amafaranga nishyuye ni 2000 by’idolari rya Amerika. Nta byinshi yambwiye, yambwiye ko hari abashaka abantu bashaka kwiga, abo bantu ari bo bashobora no kuzishyura byose. Yanambwiye ko tukiri kwiga, dushobora kuzishyurwa amafaranga. Ya mafaranga nishyuye, yambwiye ko tuzayasubizwa nyuma y’iminsi ine tugeze mu Burusiya kandi ko ari imiryango, turangije amashuri ishobora kuduha akazi."
Mu butumwa yatanze mu Kirundi, Akimana yasobanuye ko yari asanzwe yumva amakuru y’intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangiye muri Gashyantare 2022, ariko ko atatekerezaga ko umunyeshuri yahabwa impuzankano y’igisirikare n’imbunda kugira ngo ajye ku rugamba.
Ati "Twageze i Moscow turi Abarundi, abo Barundi twamenyaniye kuri Ambasade turi gushaka visa. Tumaze kuhagera, twakiriwe n’uwitwa Alexandra, ntekereza ko yaba akorana na Elias, aradutwara, atujyana mu wundi mujyi witwa Orel. Twageze muri Orel ari mu ijoro, tariki ya 11 Ugushyingo 2025. Bukeye ku itariki 12 twararuhutse, ku itariki 13 ni bwo Alexandra yagarutse."
Uyu Murundi yasobanuye ko we na bagenzi be batatu bafotorewe muri Orel, bagurirwa telefone na sim cards, tariki ya 14 Ugushyingo bakirwa n’undi Murusiya ukuze, abajyana mu bindi biro aho baherewe amakarita ya banki, abasinyisha impapuro nyinshi batigeze bamenya ibizanditseho.
"Turangije gusinya, twahise dusohoka, hanze dusanga hari imodoka ya gisirikare idutegereje ariko yari ifite ibara ryera. Tuyuriye, twakoze urugendo rutari ruto, tugera ahantu hari ikigo cya gisirikare. Tumaze kuhagera ni bwo batwururukije, batwereka iyo tujya, abasirikare bari muri iyo modoka ni bo badutwaye, tugera aho twicara. Twabuze ikintu na kimwe twakora kandi ibyo twasinye ntitwari tuzi ibyo ari byo." Ni ko yasobanuye.
Akimana yavuze ko ubwo bari bageze mu kigo cya gisirikare, bambuwe ibya gisivili, bambikwa impuzankano y’igisirikare, ku munsi wakurikiyeho babwirwa ko bagiye gutangira imyitozo, we arabyanga, abasirikare baramwicaza, bagenzi be batatu bo barabyemera kubera ubwoba.
Yagize ati "Namaze iminsi itari mike, nshakisha uko byagenda kugira ngo nsubire ku ishuri ariko baranyangiye…Nyuma ni bwo bafashe icyemezo cy’uko njya mu myitozo nk’abandi. Nagiye mu myitozo, nayikoze ibyumweru bibiri n’iminsi mike, abandi bayikoze ibyumweru bine. Twize kurasa, na gerenade twiga kuzitera, batwigisha uko twajya mu myobo, batwigisha uko dushobora gutega mines ariko Abanyafurika twararebaga gusa, ntitwashoboraga gusubiramo ngo tubikore."
Nyuma y’imyitozo, Akimana na bagenzi be bajyanywe mu ntambara mu ntara ya Donetsk. Yasobanuye ko bitari byoroshye kuko icyumweru n’igice cyashize ingabo za Ukraine zibagabaho ibitero bya drones n’iby’imbunda nini, mu gihe we na bagenzi be nta gitero bigeze bagaba.
Ati "Ntibyabaga ari ibintu byoroshye kuko hejuru wasangaga hari drones, ibisasu biguma bikubita, ariko badutegetse kugenda tukagera aho yatweretse. Tumaze kuhagera, twasanze hari undi musirikare adutegereje kugira ngo atwereke ahandi tujya. Hari ahantu hagoye ku buryo hatunaniye kuhagera. Yaratubwiye ati ‘Nihagende umwe umwe’. Habanje kugenda Umurusiya, ageze imbere mine iramukomeretsa. Sinasubiye aho ingabo z’u Burusiya zari ziri, nagiye aho Abanya-Ukraine bari bari."
Uyu Murundi yasobanuye ko ingabo za Ukraine zamufashe tariki ya 26 Ugushyingo 2025, zibanza kumugaburira kubera ko yari ashonje, nyuma zimwohereza mu kindi kigo cya gisirikare kiri kure y’agace iz’u Burusiya zigenzura.
Yagize ati "Ingabo za Ukraine zamfashe tariki ya 26, bamaze kumfata, twabanye neza na bo. Bamfashe neza, nari nshonje bampa ibyo kurya, nari mfite inyota, bampa amazi ndanywa. Naragiye, baramfata, barambwira bati ‘Manika amaboko’, bansaka byose, bankuramo ibyo nari mfite. Nyuma baramboshe ariko ntabwo byari bikomeye cyane, banyereka ahantu nicara."
Akimana yaburiye Abanyafurika badashishoza iyo babonye ubutumwa bubizeza amahirwe mu bihugu biri mu ntambara. Kuri Leta ya Ukraine, yayisabye kumufasha, ikamusubiza mu Burundi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *