Sosiyete itanga serivisi z’ikoranabuhanga muri Afurika imaze igihe gito ifunguye ishami mu Rwanda yatangaje ko Innocent Mutimura yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo mu Rwanda.
Mutimura afite inararibonye yakuye mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba, aho yabaye mu buyobozi bw’ibigo bitandukanye bitanga serivisi za internet n’ibigo by’itumanaho yakozemo mu myaka irenga 20 ishize.
Uyu mugabo ufite ubumenyi mu bya satellites yakoze imirimo myinshi yatumye yunguka ubumenyi mu by’ubucuruzi, tekiniki n’imiyoborere y’ibigo anabasha gucunga ibigo bito bivamo ibikomeye.
Itangazo ryasohowe na Paratus Group ku wa 13 Gashyantare 2026, rivuga ko itakwibuza “umugabo ufite ibigwi nk’ibi ngo ajye mu buyobozi bukuru mu kigo cyayo gishya gikorera mu Rwanda.”
Mutimura yabaye Umuyobozi wa Augere Rwanda n’umuyobozi wo ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba wa Core2Africa n’ibindi bigo binyuranye.
Ati “Nishimiye amahirwe Paratus yampaye hano mu Rwanda”
Mutimura yinjiye mu nshingano mu gihe hari amahirwe yo gukwirakwiza internet ya Starlink mu bigo bitandukanye no gutanga ibisubizo birambye bya internet ku bigo bitandukanye nk’iby’ubuvuzi n’amashuri.
Ati “Dufite abakiliya benshi bifuza servisi zacu, ni byo Paratus Group mu bice bitandukanye ikoreramo, no kuba yarashinze imizi mu karere bivuze ko dushobora gutanga ibisubizo birenze gutanga serivisi za internet.”
Mutimura yavuze ko ahandi bazibanda cyane ari mu bigo bikora ibijyanye n’ubukerarugendo ku buryo hose hagezwa internet ya Starlink cyane cyane mu bice by’icyaro.
Ababyeyi ba Mutimura bavuye mu Rwanda mu 1959 bahungira muri Kenya, ndetse na we yavukiye muri Kenya ariko yiga amashuri muri Uganda, gusa u Rwanda rumaze kubohorwa no kubona amahoro n’umutekano umuryango we wose wasubiye mu Rwanda.
Mutimura ati “Nkunda aka karere ndetse guteza imbere Paratus mu Rwanda ni inzozi. Nzakora cyane ngo nubake iki kigo kandi gikomere nk’uko igihugu kimeze ubu; ahantu ikoreshwa rya internet n’amahirwe bigenda bizamuka ku rundi rwego. Turagenda dutera imbere kandi ni byiza gushyigikirwa n’ikigo gikomeye nka Paratus kugira ngo birusheho kugenda neza, internet ifite imbaraga no guteza imbere ubucuruzi hano.”
Umuyobozi Mukuru wa Paratus Group, Schalk Erasmus, yavuze ko ari abantu nka “Innocent Mutimura batuma Paratus iba ubukombe, kuko iyo ufite abakozi nyabo nta kintu utageraho. Twifurije Innocent ishya n’ihirwe mu kubaka ikigo cyacu mu Rwanda kandi tuzamushyigikira muri urwo rugendo.”
Paratus Rwanda imaze igihe gito ifunguye ikigo cyayo mu Rwanda ndetse ikorera muri Uganda na Kenya

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *