skol

Inshuti ye yishwe areba, we ararokoka! Levixone, umwana wo kumuhanda wabaye icyamamare muri Uganda

Yanditswe: Saturday 07, Feb 2026

featured-image

Ubusanzwe yitwa Rubyogo Lucas, mu muziki azwi nka Levixone. Ni umuhanzi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana by’umwihariko muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu muhanzi mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, yagarutse ku rugendo rwe rwa muzika n’ubuzima bwe bwihariye.

Levixone yavukiye muri Uganda ku babyeyi b’Abanyarwanda. Afite umuryango mugari mu Rwanda.

Yatangiye umuziki afite imyaka 13 y’amavuko, aza kuba icyamamare ubwo yigaga mu wa karindwi w’amashuri yisumbuye amaze gukora indirimbo yise ‘Noonya’ yaje kwamamara cyane ariko abantu batamuzi isura kuko nta mashusho yari ifite.

Ati “Njye natangiye umuziki mfite imyaka 13 y’amavuko ariko natangiye kwamamara ngeze mu wa karindwi w’amashuri abanza ubwo nasohorana indirimbo yanjye ya mbere yitwa ‘Noonya’ yabaye nini cyane muri Uganda nubwo abantu batari banzi isura.”

Uyu muhanzi avuga ko ku myaka icyenda yavuye mu rugo ajya mu buzima bwo ku muhanda kubera ibibazo by’umuryango.

Ati “Njye nakuze ndi umwana w’umusazi cyane, navuye mu rugo nkiri umwana njya ku muhanda, ku myaka icyenda nari nagiye […] byari ibibazo by’umuryango ariko nanjye ntabwo nari noroshye nari umwana ufunze umutwe.”

Levixone yagiye kuba ku muhanda akora ibibi byinshi birimo kunywa ibiyobyabwenge, kwiba abantu ibyabo n’ibindi byinshi.

Ati “Namaze igihe kinini mu muhanda abantu benshi bo muri Uganda barabizi, abambonye nkiri umwana bazi inkuru yanjye bahora bashimira Imana.”

Nyuma y’igihe aba mu buzima bwo ku muhanda, Levixone yahuye n’abakozi b’Imana bagiye kubwiriza birangira bamukunze.

Uyu muhanzi wari umaze imyaka igera kuri ine mu buzima bwo ku muhanda, amaze kubona umufatanyabikorwa yaje gusubira ku ishuri abifashijwemo na wa mukozi w’Imana wari wamubonyemo impano idasanzwe.

Icyakora nubwo yari asubiye ku ishuri, ntabwo yahise asubira iwabo, yakomeje kujya kwiga ariko ataha ku muhanda.

Levixone wifuzaga yaje gutwarwa na muzika

Uyu muhanzi wari wakoze indirimbo ‘Noonya’, yaje kurangiza amashuri abanza, ajya mu mashuri yisumbuye mu wa mbere biba ngombwa ko bahamagara umubyeyi we kuko yagombaga kumusinyira yongera guhuza n’umuryango.

Icyakora umubyeyi we wari watangiye kubona ko umuhungu we atangiye gutwarwa na muzika, yamusabye ko yaba abishyize ku ruhande akabanza agakurikira amasomo cyane ko yari yabonye umufasha akamwishyurira amashuri.

Ku rundi ruhande ariko nawe yumvaga aribyo. Ati “Nanjye numvaga nshaka kuba umuganga kuko umubyeyi wanjye yambwiraga uko ababyeyi be bitabye Imana kubera abaganga batabitayeho bihagije, njye nkumva nshaka kwiga kuvura kuburyo najya nita ku barwayi bihagije.”

Ubwo yari ku ishuri mu wa mbere w’amashuro yisumbuye, Levixone yatunguwe n’uko indirimbo yasize atanajyanye kuri radiyo yamenyekanye cyane.

Icyo gihe yari mu gihe cyo kwitegura kujya mu biruhuko arataha ajya kureba inshuti ze bakoranaga mu muziki bamubwira ko indirimbo ye izwi cyane kuko yacurangwaga kuri radiyo zo muri Uganda.

Ibi byabaye mu gihe Shaggy yari afite igitaramo muri Uganda, bamufasha kujya gushaka uko yaririmbamo, buri wese ahita amukundira aho.

Yaje gucikiriza amasomo inkunga ye ayiha umwanya w’umukene ariko wari ufite ubwenge

Levixone avuga ko yari yishyuriwe ishuri na wa mukozi w’Imana wari wamwikundiye ndetse yarishyuye imyaka yose y’amashuri yisumbuye.

Ubwo yari mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye, Levixone yavuye mu ishuri inkunga ye ayiha umwana biganaga wari umuhanga ariko adafite ubushobozi buhagije.

Icyo gihe Levixone ahamya ko byamusabye kwiga amayeri yo kubeshya umuyobozi w’ishuri ko yaganiriye n’uwamufashaga bemeranya ko amafaranga yishyuriwe yahabwa uwo mwana, we yazaza (amubeshya ko azaza vuba) akongera akamutangira andi.

Umuyobozi w’ishuri yaje kubyemera Levixone yigurana atyo wa mwana w’umuhanga wari warajujubijwe no kwirukanwa bya buri munsi kubera kubura ubushobozi.

Ni uko Levixone yavuye mu ishuri yiga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye mwana w’umukene, we akomeza ibijyanye n’umuziki.

Nyuma yo gufatisha mu muziki, Levixone yaje kongera gusubukura amasomo ariko noneho yiyishyurira.

Kimwe mu bimubabaza, ni uko wa mwana yiguranye yaje kwitaba Imana.

Ati “Nari mfite inshuti yanjye yambeshye ngo ntabwo nakurira indege keretse nararangije amashuri yisumbuye, icyo gihe nari mfite abantu benshi bansaba kujya hanze kubataramira, arambeshya ariko yankoreye neza. Urumva yarambeshye ariko yangiriye neza ni uko nize ndarangiza.”

Yabonye urupfu n’amaso ye

Mu bwana bwe, Levixone yakoraga byinshi bibi birimo kunywa ibiyobyabwenge no kwiba.

Avuga ko yabonye urupfu ubwo batwikaga inshuti ye babanaga ku muhanda kubera kwiba, ndetse nawe bagashaka kumutwika ariko akarokoka urw’uwo munsi.

Ati “Igihe nari ku muhanda bagenzi banjye benshi barapfuye, bamwe barabafunze abandi barapfuye. Hari inshuti yanjye yitwa Goddy bamwishe ndeba, uwo munsi bavugaga ko yibye telefone baramutwika, umwe mu bari aho ambonye aravuga ngo nanjye turafatanya icyakora ndiruka ndabasiga.”

Uwo munsi nibwo yatangiye gusaba Imana ngo izamukure mu buzima bwo kumuhanda bwashoboraga kumuviramo urupfu.

Ati “Maze gukura namenye Imana yandinze mpita niyemeza kuyitura uko yandinze mpita niyemeza kuzayiririmbira kugeza ku mwuka wanjye wa nyuma.”

Levixone nubwo yabaye icyamamare muri Uganda, yakuranye inyota yo kumenyekana no mu Rwanda kandi ahamya ko yishimira ko yamaze kuhagira izina kandi amaze kuhakorera ibitaramo bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa