skol

Intambara ya Amerika, Israel na Iran: Ibyangirika bikomeje kwiyongera, Isi yose yakangaranye

Yanditswe: Monday 02, Mar 2026

featured-image

Kuva tariki ya 28 Gashyantare kugeza kuri uyu wa 2 Werurwe 2026, Isi yose iracyahanze amaso intambara iri kubera mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, ihanganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel.

Mu gitondo cyo ku wa 28 Gashyantare, ubwo Amerika na Israel byatangiraga kurasa i Tehran bibinyujije mu bikorwa byise ‘Operation Epic Fury’ na ‘Operation Roaring Lion’, byishe abayobozi benshi bo muri Iran barimo Umuyobozi w’Ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei.

Ibi bitero ntibyiciwemo Khamenei gusa, kuko n’abandi bayobozi bakuru barimo Ali Shamkhani wari Umunyamabanga w’Inama y’Igihugu y’Umutekano, Umugaba Mukuru w’ingabo, Abdol-Rahim Mosavi, Umugaba w’umutwe w’ingabo zidasanzwe (IRGC), Mohammad Pakpour, n’abandi benshi bose bahitanywe n’ibyo bisasu.

Ibiro by’ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati, Centcom, byatangaje ko ‘Operation Epic Fury’ yifashishije ubwato bwa rutura busanzwe bubiri burimo ‘USS Gerald R. Ford’ na ‘USS Abraham Lincoln’ bwari bwikoreye indege z’intambara z’ubwoko butandukanye.

Indege z’intambara Amerika yakoresheje muri ibi bitero zirimo B-2 Stealth yikorera ibisasu bya GBU-57 bipima ibilo birenga 900 bifite ubushobozi bwo gucengera mu ntera ndende y’ubujyakuzimu, Falcon F-18, F-16, F-22, F-35, F-10, indege z’ubwikorezi, drones za LUCAS na MQ-9 Reaper.

Amerika yari yiteze ko Iran yihorere, itegura intwaro zihambaye zihanura ibisasu, zirimo Patriots na THAAD. Isobanura ko hari ibindi bikoresho yifashishije ariko idashobora kugaragaza mu ruhame.

‘Operation Roaring Lion’ ya Israel yifashishije indege zigera kuri 200 igitangira tariki ya 28 Gashyantare, zirimo F-35I Adir, F-15I Ra’am na F-16I Sufa.

Imibare imaze kumenyekana kugeza uyu wa Mbere irerekana ko abantu barenga 333 bamaze gupfira muri Iran, mu gihe abarenga 747 bakomeretse. Icyakora, hari impungenge ko iyi mibare ishobora kwiyongera bitewe n’uko hari ibitero byibasiye ibice bituyemo abaturage benshi.

Ishuri ribanza ry’abakobwa riri mu karere ka Minab ryaguyeho igisasu, cyica abanyeshuri barenga 165. Icyakora, igisirikare cya Israel cyavuze ko cyibasiye gusa ibikorwaremezo bya gisirikare n’ahakorerwa intwaro kirimbuzi.

Ku ruhande rwa Amerika, Centcom yemeje ko abasirikare bayo batatu bamaze kugwa muri iyi mirwano, mu gihe Israel na yo imaze gutakaza abasivili 11 bishwe n’ibisasu bya misile byoherejwe na Iran mu rwego rwo kwihimura binyuze muri ‘Operation True Promise IV’.

Muri ‘Operation True Promise IV’, Iran yifashishije misile ziremereye cyane kandi zinyaruka, indege z’intambara zirimo F-4 na F-5 ndetse na drones z’ubwiyahuzi ziganjemo izo mu bwoko bwa Shahed.

Iran yarashe misile zirenga 400 muri Israel no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikoreramo ingabo za Amerika nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Bahrain, Kuwait, Qatar na Iraq.

Muri UAE gusa, hoherejwe drones zirenga 540. Ingabo z’iki gihugu zatangaje ko zifashishije indege z’intambara, intwaro zihanura ibisasu zirimo Patriot na THAAD, zahanuye izigera kuri 506, izindi zigwa ku bikorwaremezo bya gisivili birimo ikibuga cy’indege cya Dubai, hoteli ya Burj Al Arab na Fairmont Palm.

Umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, IRGC, watangaje ko umaze kwica cyangwa gukomeretsa abasirikare ba Amerika barenga 560 bakorera mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Iraq na Qatar.

IRGC kandi yatangaje ko yarashe misile enye kuri ‘USS Abraham Lincoln’ ariko Centcom yatangaje ko aya makuru yose, yaba ay’impfu z’abasirikare amagana n’ay’ubu bwato, ari ibinyoma kuko ngo nta gisasu cyageze kuri ubu bwato butwara indege z’intambara.

Drones ebyiri za Iran zarashe ibirindiro by’ingabo z’u Bufaransa zirwanira mu mazi biri i Abu Dhabi muri UAE, ku wa 1 Werurwe ariko imibare y’ibyangiritse ntiratangazwa.

Ibihugu by’i Burayi birimo u Bufaransa, u Bwongereza n’u Budage byamaganye ibitero Iran ikomeje kugaba mu Burasirazuba bwo Hagati, nta kuvangura. Byateguje ko bigiye gukoresha ubwirinzi bwabyo mu kubikumira, ibyumvikanisha ko byinjiye mu ntambara mu buryo buziguye.

Kuri uyu wa 2 Werurwe 2026, Perezida Donald Trump wa Amerika yatangaje ko ingabo zabo zirwanira mu mazi zarashe ubwato bw’intambara icyenda bwa Iran, bwika mu mazi, ashimangira ko bazakomeza gutera Tehran kugeza basenye ibikorwaremezo by’ingufu za nucléaire, misile n’inganda zizikora.

Ingaruka z’iyi ntambara zageze no ku Rwanda kuko sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir, yatangaje ko yasubitse zimwe mu ngendo zayo zijya mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati kubera umutekano muke uri mu kirere.

Ku rwego mpuzamahanga, ifungwa ry’umuhora wa Hormuz (Strait of Hormuz) riteye impungenge kuko unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi, kandi Iran yatangaje ko nta bwato buzongera kuwunyuramo mu gihe intambara ikomeje.

Kugeza ubu, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyamaze kuzamukaho 13%, aho akagunguru kageze ku madolari 82, kandi abahanga mu by’ubukungu bakaba bagaragaza ko gashobora kurenga amadolari 100 mu minsi iri imbere nib anta gihindutse.

Muri Libani, umutwe wa Hezbollah na wo watangaje ko winjiye mu ntambara mugaragaro mu rwego rwo guhorera Ayatollah Khamenei, utangira kurasa i Tel Aviv. Israel na yo yatangiye gusubiza, irasa mu majyepfo ya Beirut, abaturage benshi batangira guhunga.

Mu gihe akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kasabye ko impande zose zahagarika intambara zigashaka umuti binyuze mu biganiro, Perezida Trump na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, babyanze bavuga ko intambara izakomeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa