Intambara ya Iran mu rubanza rwa Diddy na Jessie J wabazwe ibere: Avugwa hanze mu myidagaduro
Yanditswe: Wednesday 25, Jun 2025
Abakinnyi ba filime bamamaye mu myaka myinshi ishize, Brad Pitt na Tom Cruise, bongeye guhura nyuma y’imyaka 24, bahujwe n’igikorwa cyo kwerekana filimi yiswe ‘F1’ cyabereye mu mujyi wa Londres mu Bwongereza.
Aba bagabo baherukanaga mu 2001, ubwo bari mu gikorwa cy’ubugiraneza cyiswe “A Tribute to Heroes” cyabereye i Los Angeles nyuma y’ibitero by’iterabwoba by’iterabwoba byabwe muri Amerika. Ifoto yafashwe yaberekanye bari guhoberana.
Aba bombi bahuriye muri filime yiswe “Interview With the Vampire” yagiye hanze mu 1994.
F1 yongeye guhuza aba bagabo ni filime igaruka kuri Brad Pitt wakinaga Formula 1 akaza gukora impanuka yari igiye kumuhitana.
Igaragaza ko nyuma y’imyaka 30 ahagaritse gukina, umuyobozi w’ikipe yagombaga gukina iri rushanwa ariko irimo ibibazo yamusabye kumukinira, aza kubyemera ndetse akaba araryegukana.
Jessie J yabazwe ibere
Umuhanzikazi w’Umwongereza Jessie J yabazwe ibere biturutse kuri kanseri yasanzwemo. Uyu mugore w’imyaka 37 yabitangaje mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho yashimiye abaganga bamwitayeho, agaragaza amafoto ari mu bitaro.
Uyu muhanzikazi wamamaye mu njyana ya Pop yashimiye kandi buri wese wamufashije mu gihe yari ari gukurikiranwa n’abaganga, ndetse atera akanyabugabo abarwaye kanseri y’ibere.
Juma Jux yagaragaje impamvu atabyaranye n’abagore benshi mbere yo kurushinga
Mu Isi y’imyidagaduro usanga abagabo cyangwa abagore barimo ababa bafite abana bafite ba nyina cyangwa ba se batandukanye.
Juma Jux we mu kiganiro aheruka kugirana SPM Buzz ubwo yari muri Kenya, yavuze ko atigeze agira ibyo byiyumviro.
Nyuma yo kurushinga n’umukinnyi wa filime wo muri Nigeria, Priscilla Ajoke, Juma Jux yavuze ko agiye kwita ku kubaka umuryango uhamye.
Yagize ati “Simfite inyota yo kugira abana bafite ba nyina batandukanye. Icyo ni ikintu nsengera cyane, nsaba Imana. N’iyo abana baba benshi, nibura babe bafite nyina umwe.”
Uyu muhanzi yasobanuye ko nubwo adashobora kugenzura ibintu byose, ahitamo kwibanda ku byo ashoboye, ibindi akabirekera Imana.
Justin Bieber n’umugore we bashaka kuramira urukundo rwabo
Mu gihe hamaze iminsi havugwa inkuru z’uko urugo rw’umuhanzi Justin Bieber na Hailey Bieber ruri aharindimuka, andi makuru avuga ko bari kugerageza kuzura umubano wabo nubwo bigoye.
Entertainment Tonight yatangaje ko amakuru yakuye mu nshuti za hafi z’uyu muryango, yemeza ko aba bombi bari gukora iyo bwabaga ngo urukundo rwabo rwongere ruhehere.
Umuntu wahaye amakuru iki kinyamakuru yagize ati “Kutagira umuhate kwa Justin Bieber byaramubabaje [Hailey]”
Kuva mu ntangiro z’uyu mwaka, havugwa umwuka mubi mu rugo rwa Justin Bieber n’umugore we. Mu cyumweru gishize byarazambye, ubwo Hailey yagaragaraga atambaye impeta, ndetse icyo gihe hakwiriye amakuru y’uko uyu mugore yaba ari mu nzira zo gusaba gatanya.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *