Abanye-Congo biganjemo Abanamulenge batuye mu mahanga bakoreye imyigaragambyo yabereye i Bruxelles ihereye imbere y’ibiro by’Umwami, ikorwa kugera imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi.
Mu bayirabiriye harimo Perezida wa Diaspora Plurielle akaba n’umunyamuryango w’Urwego Mpuzamahanga Ruharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Congo, Pitou Chomongo.
Mu kiganiro na IGIHE nyuma y’iyi myigaragambyo, Pitou Chomongo yamaganye ibyo yise guceceka no kutagira igikorwa kw’amahanga ku bibazo by’umutekano muke no kubura ubutabazi ku bicwa bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko guhitamo gukorera imyigaragambyo i Bruxelles bifite igisobanuro gikomeye kuko ari ho hari icyicaro cy’inzego z’Ubumwe bw’u Burayi, ibiro bihagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Burayi ndetse n’icyicaro gikuru cya OTAN.
Pitou Chomongo yavuze ati “Twaje hano i Bruxelles kwamagana guceceka no kutagira igikorwa k’Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango w’Abibumbye na OTAN ku bibazo bikomeye igihugu cyacu RDC irimo.”
Yasobanuye ko ibi bihugu n’izi nzego mpuzamahanga bifite uruhare runini mu byemezo bya politiki n’ububanyi n’amahanga bigira ingaruka ku Afurika no ku rwego mpuzamahanga. Kuri we, Bruxelles ni ahantu h’ingenzi hafasha diaspora y’Abanyekongo bagize imiryango itandukanye yaje kumvikanisha ijwi ryayo.
Nyuma y’imyigaragambyo, habayeho ibiganiro n’abanyamakuru ndetse n’inama yo kuganira ku bibazo by’umutekano biri mu ntara zo mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru, Ituri ndetse no mu bice bimwe bya Katanga.
Pitou Chomongo yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa gukwirakwiza imvugo z’urwango no gushyira mu bikorwa politiki y’ubwicanyi n’ubugome yibasira amwe mu moko y’abaturage. Yavuze by’umwihariko Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, Abanyamulenge bo mu misozi miremire ya Minembwe ndetse n’Abahema bo muri Ituri.
Yavuze kandi ko hari ibitero bikorwa ku baturage b’abasivili mu duce dutandukanye nka Minembwe na Masisi. Yanamaganye ifatwa ry’abasirikare n’abacamanza bakomoka muri Katanga, avuga ko iri fungwa rikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati “Ibi byose ni uburyo bwo gushyira igitutu ku baturage bamwe no kubakura mu buzima bw’igihugu.
Gakiza David uhagarariye ihuriro ry’ubwuzuzanye bw’Abanyamulenge mu Burayi akaba n’umwe mu bagize ubuyobozi bw’umuryango Gakondo, yabwiye IGIHE ko abitabiriye imyigaragambyo y’amahoro baturutse mu bihugu bitandukanye by’u Burayi kugira ngo bashyigikirane bahuriye i Bruxelles.
Yanashimiye abagize uruhare mu gutegura iki gikorwa ndetse n’abacyitabiriye bose.
Iyi myigaragambyo ya diaspora y’Abanye-Congo ibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwa n’ibibazo by’umutekano, amakimbirane hagati y’amoko ndetse n’ibibazo by’ubutabazi bikomeje guteza impungenge abaturage n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *