Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, Roberta Metsola, yafatiye ibihano abayobozi bakuru bo muri Iran mu nzego zitandukanye mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage b’icyo gihugu.
Iyo myanzuro ifashwe mu gihe mu gihugu hose muri Iran hari imyigaragambyo yatangiye mu mpera z’Ukuboza 2025 nyuma yo gutakaza agaciro k’ifaranga ry’igihugu.
Iyo myigaragambyo yarushijeho gukomera, ihinduka imvururu zateje abantu bamwe gupfa, ndetse insengero, ibigo n’amavuriro na bimwe mu bigo bya Leta bitwikwa n’abigaragambya bamagana ubutegetsi bwa Iran.
EU yafatiye ibihano abayobozi ba Iran barimo abadipolomate n’abandi, igaragaza ko batemerewe kongera kugera mu nyubako z’iyo Nteko haba i Bruxelles, Strasbourg na Luxembourg.
Roberta Metsola yakomeje ati “Uyu munsi nafashe icyemezo cyo kubuza abadipolomate bose cyangwa abandi bahagarariye Repubulika ya Iran kugera mu nyubako z’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi. Abaturage ba Iran bashobora gukomeza kwishingikiriza ku bufasha bw’iyi Nteko, ubumwe ndetse n’ibikorwa.”
Yavuze ko hagiye kujya habaho kugenzurwa kw’abantu binjira mu nyubako z’Inteko za EU uwo basanze afite ‘passport’ ya Iran hagenzurwe ko ataba akorana na Guverinoma y’icyo gihugu, kandi mu gihe bigaragaye, ntiyemererwe kwinjira mu Nteko.
Ibihugu bikomeye birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko bishyigikiye abigaragambya, kandi ko Leta ya Iran nibibasira, bizajya kubatabara hakoreshejwe imbaraga z’igisirikare.
Ku rundi ruhande Polisi ya Iran yatangaje ko mu bigaragambya harimo imitwe y’iterabwoba, abacancuro n’abandi bafite intwaro bashaka kwica abantu, ibamenyesha ko itazabihanganira.
EU ihannye Iran mu gihe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyiriyeho umusoro wa 25% ibihugu bikorana ubucuruzi na Iran.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU, Roberta Metsola, yafatiye ibihano abayobozi bakuru bo muri Iran mu nzego zitandukanye
Imyigaragambyo iri kuba muri Iran ikomeje kugwamo abantu benshi


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *