skol

Internet no guhamagara byagarutse mu bice bigenzurwa na AFC/M23

Yanditswe: Tuesday 17, Feb 2026

featured-image

Serivisi zo guhamagara kuri telefone na interineti zasubijweho muri Teritwari ya Masisi nyuma y’iminsi myinshi zikuweho bikagira ingaruka no kuri Rutshuru no mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Nyuma y’ibyumweru hafi bitatu izi serivisi zihagaritswe, imiyoboro ya Airtel, Orange, na Africell yasubijweho mu ijoro ryo ku wa Mbere, itariki ya 16 Gashyantare 2026.

Biravugwa ko imiyoboro ya Vodacom ari yo gusa itarasubizwaho, nk’uko amakuru aturuka mu bice bitandukanye avuga.

Abayobozi muri AFC / M23 bashinje Guverinoma ya Kinshasa kuba inyuma y’ihungabana ry’izi serivisi.

Gusubizwaho byagaruye ihumure ku baturage baho, bamaze igihe kinini babuze uburyo bwingenzi bw’itumanaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa