Intumwa ya EU igiye kugenderera u Rwanda na RDC ngo irebe ko yabunga
Yanditswe: Tuesday 08, Oct 2024

Intumwa Yihariye y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) mu karere k’ibiyaga bigari, Ambasaderi Johan Borgstam, igiye kugirira uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Rwanda, rugamije gushakira akarere amahoro.
Ambasade ya EU muri RDC yatangaje ko Borgstam aba ari i Kinshasa kuva kuri uyu wa 8 Ukwakira kugeza ku wa 10 Ukwakira 2024. Ateganya guhura n’abayobozi barimo abahagararira Leta ya RDC mu biganiro bya Luanda bibahuza n’ab’u Rwanda.
Biteganyijwe kandi ko Borgstam azahura na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, amugaragarize uburyo ashyigikiye ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi, byombi bigamije gukemura ibibazo by’umutekano muke.
Nk’uko iyi Ambasade ibisobanura, Borgstam nava i Kinshasa, azakomereza i Kigali. Biteganyijwe ko mu byo azaganiraho n’abayobozi bo mu Rwanda harimo ibiganiro bya Luanda.
Borgstam yatangiye izi nshingano tariki ya 1 Nzeri 2024. EU yamusabye gutanga umusanzu wo gukemura umwuka mubi uri mu karere k’ibiyaga bigari, bishingira ku kurandura impamvu muzi zitera umutekano muke.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Ukwakira 2024, uyu mudipolomate yagiriye uruzinduko muri Angola, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Téte António. Mu byo baganiriyeho harimo intambwe imaze guterwa mu biganiro bya Luanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *