skol
fortebet

Intumwa yihariye ya Trump yasabye ko M23 yinjizwa mu ngabo za Congo

Yanditswe: Wednesday 26, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ubutasi n’ibikorwa byihariye by’igisirikare, Dr. Ronny Jackson, yagaragaje ko umutwe wa M23 ugizwe n’abanye-Congo, bitandukanye n’ibivugwa na leta ya RDC yakunze kuwuhuza n’u Rwanda.

Sponsored Ad

Dr. Ronny usanzwe ari intumwa yihariye ya Perezida Donald Trump mu karere k’ibiyaga bigari, yabitangaje nyuma y’uruzinduko muri uku kwezi yagiriye i Kinshasa ndetse n’i Kigali.

Ni ingendo zombi zasize yakiriwe anagirana ibiganiro na ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, cyo kimwe na Paul Kagame w’u Rwanda.

Ku wa Kabiri ubwo uyu mugabo yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, yagaragaje ko mu ntambara umutwe wa M23 urwana abo bahanganye badashobora kuwukoma mu nkokora, waba uhabwa ubufasha n’u Rwanda cyangwa rutawubuha.

Ati: “Mu by’ukuri M23, yaba iri kumwe n’u Rwanda cyangwa bitari kumwe, muri iki gihe usanga mu karere nta wuyijyaho impaka. Bakora ibyo bashaka, kandi Ingabo za Congo ntizisubiza. Mu by’ukuri, bahunga M23 cyangwa rimwe na rimwe, bakarambika intwaro bakabiyungaho.”

Uyu mudepite agaruka ku mpamvumuzi y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, yavuze ko impamvu M23 irwana ari uko “abenshi mu bagize M23 ntibafatwa nk’abaturage ba Congo.”

Dr. Ronny Jackson yavuze ko ibi bijyana n’imipaka ya kera, aho Abanyarwanda bisanze hanze y’igihugu cyabo ubwo imipaka yashyirwagaho muri Uganda bemeye kubakira, ariko muri Congo ntibibe uko.

Ku bw’iyi ntumwa ya Trump, abagize M23 “bose bakwiye gufatwa nk’abanye-Congo, ndetse bagahabwa uburenganzira bujyana na byo.”

Yunzemo ko M23 itazapfa gushyira hasi intwaro, agaragaza ko uyu mutwe ukwiye kwinjizwa mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kugira abawugize “abanye-Congo barwanirira igihugu cyabo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa