skol
fortebet

Intumwa z’Amerika n’Ubusuwisi zahuriye na AFC/M23 i Rubavu, ibirombe bya Rubaya biba izingiro ry’ibiganiro

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 28, May 2026

Intumwa z'Amerika n'Ubusuwisi zahuriye na AFC/M23 i Rubavu, ibirombe bya Rubaya biba izingiro ry'ibiganiro

Sponsored Ad

skol

Ikibazo cy’ibirombe bya Rubaya gikomeje gufata intera mu biganiro biri kuba hagati ya leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutwe wa AFC/M23 ndetse n’abahuza mpuzamahanga barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubusuwisi.

Mu biganiro byabanje byahuje, intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iz’Ubusuwisi zahuye n’abahagarariye leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Kinshasa, mu rwego rwo gusuzuma aho amasezerano yasinyiwe i Doha ageze ashyirwa mu bikorwa. Aya masezerano yari agamije kugarura amahoro hagati ya leta ya Congo ndetse n’umutwe wa AFC/M23.

Amakuru agaragaza ko aya masezerano atarashyirwa mu bikorwa, kuko nta fungurwa ry’imfungwa ryubahirijwe kandi n’agahenge kari karemejwe ntikubahirijwe uko bikwiye.

Nyuma y’ibiganiro n’abahagarariye Leta ya Congo yabereye i Kinshasa, intumwa z’Amerika n’iz’Ubusuwisi zagombaga guhura n’abahagarariye AFC/M23 i Goma nabo bakagirana ibiganiro.

Amakuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI avuga ko, Ku wa 26 na 27 Gicurasi 2026, iyi nama yagombaga kubera i Goma ariko bitewe n’impungenge z’icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi, inama yabereye mu Rwanda mu karere ka Rubavu.

Amakuru ya RFI kandi atangaza, Amerika iri gushaka ko Ubusuwisi bwagira uruhare runini muri ibi biganiro byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo.

Ibi biganiro byibanze cyane ku micungire n’igenzura ry’ikirombe cya Rubaya giherereye muri teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Rubaya ni hamwe mu hantu hakungahaye cyane ku mabuye y’agaciro mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane coltan ikoreshwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone na mudasobwa. Ni yo mpamvu ikirombe cyabaye igice gikomeye mu nyungu z’ibihugu bikomeye n’imitwe ihanganye.

Amakuru aturuka mu biganiro bya dipolomasi avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifuza kugira uruhare rukomeye mu micungire y’ibirombe bya Rubaya binyuze mu masezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yasinwe na Kinshasa mu mwaka wa 2025. Ku ruhande rwa AFC/M23, nayo yatangaje ko witeguye kugirana ibiganiro bitaziguye na Washington ku buryo ibyo birombe byacungwa.

Mu gihe ibiganiro bikomeje, Rubaya naho hakomeje kubera imirwano ikaze. Ingabo za Congo zikomeje kugaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 biri muri ako gace, harimo n’ibitero byo mu kirere bikorwa hakoreshejwe drones. Hari amakuru avuga ko ibyo bitero byahitanye abaturage ndetse bikanangiza ibikorwa remezo n’imitungo y’abaturage.

Abasesenguzi bavuga ko kugenzura ibirombe bya Rubaya bishobora kugira uruhare rukomeye mu rugamba rwo kugenzura uburasirazuba bwa Congo, kuko amabuye y’agaciro ava muri ako karere ari mu bifasha cyane ubukungu bw’imitwe yitwaje intwaro n’inyungu z’ibihugu bikomeye bishaka kuyabyaza umusaruro.

N’ubwo hamaze gusinwa amasezerano atandukanye agamije guhagarika imirwano hagati ya Congo na AFC/M23, umutekano muke uracyakomeje, cyane cyane mu duce dukungahaye ku mabuye y’agaciro nka Rubaya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa