Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko hari itsinda ry’u Rwanda ryitabiriye ibiganiro by’inyabutatu bigomba guhuza u Rwanda na RDC hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikabera i Washington D.C.
Ni ibiganiro bibaye mu gihe hakomeje umwuka mubi mu karere bitewe ahanini n’intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC.
Ingabo za RDC n’imitwe bifatanyije biherutse kugaba ibitero ku mutwe wa M23 birimo n’icyahitanye Umuvugizi w’Umutwe wa M23, Lt Col Willy Ngoma ndetse hari n’ikindi gitero cya drone cyahitanye Umufaransa wari umukozi wa UNICEF i Goma.
Amakuru avuga ko abayobozi bakuru mu nzego z’u Rwanda na RDC bagomba guhurira i Washington muri iki cyumweru mu biganiro biyobowe n’Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ati “Yego ni byo ni ukuri. Hari delegasiyo iri i Washington kubera iyo mpamvu.”
Ni ubwa mbere itsinda ry’impande zombi rigiye guhurira muri Amerika kuva u Rwanda rwafatirwa ibihano byo mu rwego rwa gisirikare, byafatiwe Igisirikare cy’u Rwanda n’abasirikare bane bakuru b’u Rwanda. U Rwanda rwavuze ko ibi bihano bibogamye.
Ikinyamakuru The Africa Report cyatangaje ko mu bategerejwe muri ibi biganiro harimo Umujyanama wa Perezida Kagame, Mauro De Lorenzo na Brig Gen Patrick Karuretwa ushinzwe imikoranire y’igisirikare cy’u Rwanda n’amahanga.
Aba bombi ni bamwe mu bakunze kwitabira ibiganiro byahuje u Rwanda na RDC byaganishije ku isinywa ry’amasezerano y’amahoro mu mpera z’umwaka wa 2025.
Bivugwa ko ku ruhande rwa RDC, ibiganiro bigomba kwitabirwa n’abarimo Intumwa yihariye ya Perezida Tshisekedi, Patrick Lubeya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *