Intumwa za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zageze i Doha muri Qatar, nyuma y’iminsi zitegerejwe ngo zifatanye n’iz’ihuriro AFC/M23 gutera indi ntambwe iziganisha ku masezerano y’amahoro.
Intumwa za AFC/M23 ziyobowe n’Umuyobozi wungirije wayo ushinzwe ibikorwa bya politiki, imiyoborere na dipolomasi, Bertrand Bisimwa, ziri i Doha kuva mu cyumweru gishize, muri gahunda y’ibiganiro by’amahoro.
Tariki ya 11 Ugushyingo 2025, Bisimwa yatangaje ko we na bagenzi bagitegereje abahagarariye Guverinoma ya RDC kugira ngo bakomeze gahunda y’amahoro nk’uko babyemeranyijeho, babifashijwemo na Leta ya Qatar.
Nyuma y’aho intumwa za Leta ya RDC zigeze i Doha, byitezwe ko mu minsi mike iri imbere hashobora gushyirwa umukono ku mahame aganisha impande zombi ku masezerano atandukanye.
Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko impande zombi zitarumvikana ku cyifuzo cya Leta ya RDC cyo gusubizwa ibice byo mu Burasirazuba bw’igihugu bigenzurwa na AFC/M23.
AFC/M23 yasobanuye kenshi ko idateze kuva mu bice igenzura, igaragaza ko ari yo ifite ubushobozi bwo kubungabunga umutekano wabyo; ibituma abaturage bakomeza ibikorwa bibateza imbere nta nkomyi.
Mu biganiro bitandukanye n’abanyamakuru, Leta ya RDC yatangaje ko ari yo amategeko aha ububasha bwo kugenzura ubutaka bw’igihugu, bityo ko AFC/M23 igomba kuva muri ibi bice, yabyanga, yabikunda.
Impande zombi zamaze kumvikana ku ngingo zirimo guhagarika imirwano, zinashyiraho urwego ruzajya rugenzura iyubahirizwa ry’iki cyemezo, nubwo bigaragara ko intambara ikomeje mu burasirazuba bwa RDC.
Leta ya RDC na AFC/M23 kandi byumvikanye kurekura imfungwa, zemeranya ko Komite mpuzamahanga ya Croix Rouge izabifasha kubahiriza iki cyemezo, ariko birasa n’aho kucyubahiriza bikiri kure.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangarije Al Jazeera ko mu kurekura imfungwa, hari izo Leta ishobora kutarekura, bitewe n’uko zaba zarakoze ibyaha bikomeye.
Kayikwamba yasobanuye ko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, ashimangira ko atazigera yemera ko amasezerano ya Leta na AFC/M23 abangamira gahunda yo guca umuco wo kudahana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *