skol
fortebet

Inzara ikomeje guca ibintu ku Isi

Yanditswe: Friday 02, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uwagutuka nabi ni uwakwifuriza kubaho utabona icyo ushyira mu nda, gusa ku bantu barenga miliyoni 730 bari hirya no hino ku Isi, ibi si inkuru mbarirano nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, PAM, ribitangaza.

Sponsored Ad

Iri Shami rivuga ko umwe mu bantu 11 atabashije kubona ibyo kurya bihagije mu 2023, icyakora abarenga miliyoni 300 bakaba bafite iki kibazo mu buryo bw’umwihariko. Iyo bigeze muri Afurika, umwe mu bantu batanu niwe utarabashije kubona ibyo kurya bihagije.

Abana barenga miliyoni 45 bari munsi y’imyaka itanu ntabwo babonye ibyo kurya bihagije mu mwaka ushize, igiteye agahinda kikaba ko n’inkunga zigenewe kugura ibiribwa bihabwa abatabifite nazo ziri kugabanuka ku rwego mpuzamahanga.

Ibi byatumye hari aho PAM ibura amahitamo, bikarangira igabanyije ingano y’ibiribwa itanga kuko inkunga ibona ikomeje kugabanuka.

Icyorezo cya Covid-19 cyatumye benshi bahagarika imirimo, kiri mu byatije umurindi umubare w’abatarabonye ibyo kurya bihagije mu 2023, mu gihe intambara iri guhuza u Burusiya na Ukraine nayo yazamuye ibiciro by’ifumbire, ibi nabyo bizamura ibiciro by’ibiribwa, bituma benshi bicwa n’inzara.

Imihindagurikire y’ikirere nayo yagize ingaruka ku buhinzi cyane cyane mu bihugu bya Afurika, ari nawo Mugabane w’ibasiwe cyane no kubura ibiribwa, dore ko wihariye 20% by’abantu batabonye ibyo kurya bihagije mu 2023.

Uduce turimo intambara nka Gaza na Sudani turi mu twibasiwe cyane n’iki kibazo cy’ibiribwa bike, nk’uko Raporo ya Loni iherutse kubyemeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa